Mu myumvire ya benshi, indaya ni umusinzi, ni umunywi w’itabi ndetse ucunze neza yakwiba cyangwa ikakwica. Ariko se kuki bahitamo ‘kwicuruza’?

Ibisubizo ni bibiri: kuri bamwe uburaya ni ubucuruzi nk’ibindi ariko ku bandi ni icyemezo bafata bitewe n’ubusharire bw’ubuzima baba baranyuzemo, cyane cyane ubukene, ha handi umwana w’umukobwa abura ibyo kurya, imyambaro cyangwa amavuta ngo ase neza nk’abandi.

Igisubizo cya kabiri kigize inkuru ya Keza [twahinduye amazina]. Ni umugore w’imyaka 34 ukorera uburaya mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Yabutangiye ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko. Ukoze imibare, wumva ko amaze imyaka 16 aryamana n’abagabo cyangwa se abasore, bakamwishyura amafaranga cyangwa bamwe bakamwambura.

Mu kiganiro na IGIHE, Keza yasobanuye ko yavukiye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu 1992. Yabaye impfubyi ubwo yari afite imyaka ibiri, abona umuryango umurera ariko na umufata nabi cyane, umuhindura umukozi wo mu rugo, kandi ntiwamwemerera kwiga.

Yagize ati "Nabuze ababyeyi ndi muto mfite imyaka ibiri, nisanga nderwa n’abandi bantu[…]. Nari mbayeho nk’umukozi wabo. Nari mbayeho ari njye ukora imirimo yo mu rugo yose, bari baranze gushaka umukozi ari njye ukora imirimo yose, kuva ndi n’umwana muto nta nubwo bigeze banshyira mu ishuri."

Keza yasobanuye ko ubwo yari atangiye gukura, umugabo wo muri uru rugo yashatse kumufata ku ngufu, ubwo yari agejeje ku myaka 18 umugore waho amusaba kujya kwitunga. Ku myaka nk’iyi, icyahise kimuza mu mutwe ni uburyo yari agiye kugorwa no kubona ibyo arya, uko azabona icumbi n’ibindi byangombwa by’ibanze.

Ati "Muri urwo rugo rero naraharerewe nza gukura, umugabo waho akajya ashaka kumfata ku ngufu, ni bwo umugore waho yambwiye ati ‘Igendere ujye gushaka ubuzima, ujye kwitunga’. Ni bwo nagiye njya gushaka inzu za Batsinda."

"Mpita njya gushaka ‘ghetto’, ghetto ya mbere nagiyemo nayishyuye ibihumbi 15 Frw. Ubuzima burankubita ntangira kwirera. Ntangira kwinjiza abagabo ndi umwana muto, ubuzima burandenga nyine mbura uko mbigenza ntangira kujya ninjiza abagabo."

Uyu mugore avuga ko yabyariye abana babiri mu buraya kandi ko yababyaranye n’umugabo umwe ariko ko iwabo banze ko bashakana. Ahamya ko nubwo akora uyu mwuga, nta rukundo rwa nyarwo yigeze ahabona kuko abenshi baba bagenzwa no gusambana gusa.

Mu buraya yabonyemo byinshi byashoboraga no kumutwara ubuzima, nk’aho yagiye kureba umugabo bari kuryamana i Gasanze, yamwijeje ko aza kumwishyura ibihumbi 10 Frw, ariko ko ubwo bari bamaze gusambana, uwo mugabo yamuteye ubwoba ko namwishyuza amwica.

Ati "Umunsi mubi nagize ni umunsi nagiye kureba umugabo muri Gasanze. Twavuganye ibihumbi 10 Frw, arabinyambura, aravuga ati ‘Nutabimpa ndakwica.’ Ndavuga nti ‘aho kugira ngo rero mpfe, ndayamusubiza’, hari habaye n’umuganda, nza n’amaguru, ngera ino aha."

Kwemera gutaha atishyuwe ntibyari ugutinya baringa ahubwo byari bishingiye ku kuri k’ubuzima we na bagenzi be banyuramo, kuko mu myaka itatu ishize hari inshuti ye yishwe n’umugabo bari baryamanye.

Ati "Hari mushuti wanjye wabaga hano haruguru bishe. Umugabo yaramwishe, aramuniga, amwicira mu nzu. Ukuntu twabyumvise wenda ni umuntu yari yarariye amafaranga, amubeshya ko bazabana, arangije aramwica…Hashize imyaka itatu apfuye."

Apasiteri bagura indaya, abaririmbyi n’abagabo bicuruza

Kuri Keza, abo mu byiciro bitandukanye bagura indaya kuko mu bakiliya yahuye na bo harimo na Pasiteri uzwi cyane i Kigali, wamusabye kumwoherereza ifoto y’igitsina cye kugira ngo amwishyure ibihumbi 10 Frw.

Yagize ati "Njyewe hari umupasiteri wambwiye ati ‘Fotora unyereke, ndaguha amafaranga’. Nti ‘Banza uyampe mbere na mbere’. Kandi ni umupasiteri ufite urusengero. Yahise antegereza, musanga aho akorera ku Kimihurura. Ntabwo yabikoze ariko yarambwiye ngo ‘Iyambure unyereke’ gusa."

Keza yavuze ko adashobora kwiyoberanya ngo ajye mu rusengero kandi azi ko akora uburaya, ariko ko azi mugenzi we uririmba muri korali uva mu rusengero akajya gukora uburaya.

Ati "Njyewe ntabwo nkunda kwiyoberanya ngo njye mu rusengero, mere nk’aho njya mbona baririmba muri korali kandi duhurira mu kabari. Njyewe hari umuntu nzi w’umumama, afatanya kuririmba no gushaka abagabo. Ava kuririmba, agahita ajya kureba abagabo."

Mbere abakobwa n’abagore ni bo bakoraga uburaya gusa, ariko uko Isi igenda ihinduka, hari n’abagabo cyangwa abasore batangiye kujya bigurisha; cyane cyane abaryamana n’abagabo bagenzi babo.

Keza yatangaje ko yagiye i Nyamirambo, ahasanga abagabo baryamana n’abagabo bagenzi babo, kandi ko abo badashobora kwishyura abagore cyangwa abakobwa ngo baryamane.

Ati "Hari akabari i Nyamirambo kabamo abatinganyi b’abagabo, n’abagore kandi. Nakagiyemo nyine, baba bari kumwe basangira, basomana, nari mbicaye n’iruhande bari gusomana. Bakureba gute haba harimo abatinganyi b’abasore?"

Keza yavuze ko yarambiwe uburaya, bityo ko abonye akandi kazi yabuvamo ariko ko mu gihe bitarakunda azakomeza kubikora kubera ko abikesha imibereho.

Yagize ati "Nanjye narabirambiwe ariko kubera ko ndya, ndya ari uko nasambanye. Nisiga ari uko nasambaye. Ubwo rero kubireka ntabwo napfa kubireka, kereka mbonye ubushobozi bwo kugira ngo mbivemo."

Keza yatangiye uburaya afite imyaka 18, ubu afite imyaka 34 kandi aracyabikomeje