Babigaragaje mu nama nyunguranabitekerezo baherutse kugirana n’iyi minisiteri ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Nsabimana Vedaste, yagaragarije Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston bimwe mu bibazo bikibazitira mu kazi kabo.

Abanditsi b’inkiko n’abacamanza bashyizwe mu majwi

Nsabimana yavuze ko hari igihe umuhesha w’inkiko yiyambaza inkiko asaba icyemezo cyo kugurisha umutungo utimukanwa w’umuntu watsinzwe, ariko ngo hari igihe amara ukwezi atarakibona, rimwe na rimwe kukanarenga. Ngo hari kandi n’igihe abacamanza bababwira ko bafite imirimo myinshi, nabo badahakana ko bafite ariko ngo baba bakwiye kuzifatanya no kuborohereza.

Hari kandi abajya gusaba inyandiko mpuruza zo guteza umutungo w’uwatsinzwe urubanza ariko umukarani w’urukiko akabatinza nta mpamvu ihari. Ibyo bibazo bagenda bahura nabyo ngo babigaragariza ubugenzuzi bw’inkiko, bimwe bigakemuka ariko ngo hari ibitarakemuka asanga bikwiye kunonosorwa.

Ati” Ikintu kibabaje ni uko nk’ahantu byagiye bigararagara mu Majyaruguru no mu Burengerazuba aho usanga Perezida w’Urukiko n’Umwanditsi Mukuru we babwira umuhesha w’inkiko uje kwaka icyemezo cyo guteza cyamunara ngo nibabanze bahamagare abo bantu baburanye babanze babunge ngo nibinanirana babone kubaha icyemezo cyo kugurisha mu cyamurana.”

Abahesha b’inkiko bifuza ko ibyo bintu byahagarara kuko ngo iyo bigeze aho urwego rwo gutanga ubutabera ruba rusigaye ari uguteza cyamunara, nta kundi kumvikanisha ababuranye.

Ikigo gishinzwe umutungo kamere cyashyizwe mu majwi

Hari abagana Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere (RNRA) bashaka amakuru ku mutungo utimukanwa ugomba gutezwa cyamunara, bakandika ibaruwa yerekana urubanza bagomba kurangiza, ariko ngo usanga ayo makuru bayahabwa bitinze, nk'amezi atatu cyangwa akarenga.

Banki n’ibigo by’ubwishingizi ntibasigaye inyuma

Nsabimana yakomeje avuga ko banki n’ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi bibagora mu kazi kabo. Avuga ko rimwe na rimwe ngo hari aho umuhesha w’inkiko ajya kuri banki asaba amakuru kuri konti y’umuntu wagombaga kwishyura, ariko ngo bagahura n’amananiza, ku buryo bakeka ko banki ziba zirimo kuburira abo bantu ngo babikuze amafaranga bafiteho.

Ati “Banki zagombye kubwira umuhesha w’inkiko amafaranga ibikiye umuntu mu gihe cy’amasaha 48, ariko aho byihuta bifata iminsi irindwi (icyumweru), kugira ngo abone igisubizo.”

Abo bahesha kandi bavuze ko hari igihe biyambaza polisi mu kubafasha kurangiza imanza, rimwe ntibayibone cyangwa bakayibona byatinze, ubutabera ntibutangirwe ku gihe. Bavuga ko hari n’igihe yivanga mu kazi kabo igashaka kubumvikanisha kandi intambwe iba igezweho ari ukugurisha imitungo bitewe n’uko ubwumvikane buba bwararangiye mbere yo kugana mu nkiko.

Minisitiri Busingye hari ibyo atiyumvisha

Minisitiri Busingye yemereye abo bahesha gukurikirana ibibazo bibabereye imbogamizi mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo baba basabwa kuzuza neza.

Ati “Ibibazo umuyobozi w’urugaga agaragaje bikigenda buhoro cyangwa bitarakemuka burundu, turabemerera kubikurikirana, byaba za banki, haba mu nkiko hariya, ibyemezo bitinda mu kigo cy’umutungo kamere n’ibindi.”

Umwe mu bahesha yahise amubwira ati “Icyifuzo ni uko mwadukorera ubuvugizi muri izo nzego, baba bakiriye dosiye isaba ifatirwa ry’umutungo wa runaka bakaba bayishyiraho akantu, uwo muntu yakohereza dosiye yo guhindura imitungo bakayisubiza inyuma.”

Busingye yabasabye kureba niba mu mushinga w’itegeko rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko n’andi mategeko ari kuvugururwa ntaho bashyira ingingo zivanaho izo mbogamizi.

Ati “Mundebere neza muri iryo tegeko niba hari aho twashyira ibintu nk’ibyo bituma umuhesha w’inkiko ashobora kumenyesha urwego runaka urwo ari rwo rwose ngo niba kanaka hari ibyo atunze aha ng’aha, kuva ubu nonaha niho bigomba kuguma. Niba ubwo bubasha mutabufite mureke tubwubakire mu itegeko.”

“Utanze urupapuro ruhatira umuntu kwishyura babirengaho! Ntabwo akazi k’umuhesha w’inkiko ari ukwiruka ku muntu urimo uhisha ibyo atunze, ntabwo ari ko kazi k’umuhesha, wa muntu wiruka ahisha ibyo atunze arimo arakora icyaha, akwiye kugikurikiranwaho.”

Yakomeje avuga ko niba uwo muhesha atanze urupapuro rufite icyo ruvuze, abo mu nzego zigenga, iza leta n’abaturage muri rusange bakwiye kurwubahiriza.

Abo bahesha basabwe gukora neza akazi kabo kakivugira bakirinda amakosa agaragara kuri bamwe yo kwaka amafaranga bakayabika kuri konti zabo ntibayahe abo agenewe. Hari kandi ngo n’abahimbira abantu ko bafite indi mitungo kugira ngo bateze cyamunara umutungo umwe wonyine umuntu yari afite umubeshejeho.

Busingye avuga ko abahesha b’inkiko b’umwuga bari gukora akazi kabo neza ku kigero cya 90%.

Minisitiri Busingye yemereye abahesha b'inkiko ko ibibazo bibabangamiye bagiye kubishakira igisubizo