Hari hashize iminsi mike iki kigo gitangaje ko bisi zikoresha amashanyarazi zizatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali zari zigeze muri Afurika y’Iburasirazuba hasigaye kunoza imirimo ya nyuma ngo zigezwe ku butaka bw’u Rwanda.

Mu butumwa bwo kwizihiza imyaka 10 ishize hashinzwe Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (FONERWA) gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y'ibihe, BasiGo yatangaje ko bishimiye iyi sabukuru ariko binahuzwa no kumurika bisi zikoresha amashanyarazi zagejejwe mu Rwanda.

Iki kigo kibinyujije ku rukuta rwa X, banditse bati “Dushimishijwe cyane n’isabukuru y’imyaka 10 ya FONERWA, tumurika bisi zizifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange zikoresha umuriro w’amashanyarazi 100%. Tunejejwe no kwifatanya namwe mu kubaka iterambere rirambye mu Rwanda hose.”

FONERWA yatangaje ko abashyitsi bitabiriye ibi birori bagenze muri izi bisi zikoresha amashanyarazi 100% za BasiGo, bitangiza urugendo rw’impinduka mu gutwara abantu mu buryo bubungabunga ibidukikije.

Ku wa 20 Ugushyingo 2023 BasiGo Rwanda yatangaje ko bamaze guhugura icyiciro cya mbere cy’abashoferi bazatwara izi bisi, bigishwa uburyo buryo bwiza bwo gutwara izi bisi. Ni mu gihe amakuru ahari ari uko izi bisi zageze mu Rwanda tariki 17 Ugushyingo.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo BasiGo ifite icyicaro muri Kenya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, ndetse bitangazwa ko imodoka zayo za mbere zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, guhera mu Ukwakira 2023.

Ubusanzwe iki kigo giha ibindi bigo bitwara abagenzi bisi zikoresha amashanyarazi, hanyuma zikazajya zikodeshwa mu buryo bwishyurwa ku bilometero imodoka yagenze, buzwi nka Pay-As-You-Drive.

Ni gahunda yagezweho nyuma y’uko iki kigo cyagejeje bwa mbere bisi zikoresha amashanyarazi muri Kenya, gifunguye ishami mu Rwanda ndetse kinagirana amasezerano na AC Mobility, ifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go.

BasiGo igaragaza ko nyuma yo kugerageza imodoka z’amashanyarazi mu mihanda ya Kigali, izakurikizaho guha ibigo bitwara abantu ku buryo bwa rusange izo modoka bikazikoresha mu mirimo yabyo ya buri munsi.

Iki kigo kigaragaza ko ku ikubitiro iyo gahunda izatangirana na sosiyete zitwara abagenzi zirimo Kigali Bus Service, Royal Express ndetse na Volcano, kigahamya ko kizafasha ibyo bigo kubona za sitasiyo izo modoka zizajya zishyirirwamo umuriro no gukora izo bisi mu gihe zangiritse.

BasiGo yatangaje kandi ko ku bufatanye na leta y’u Rwanda ndetse na USAID, iki kigo giteganya ko mu 2025 kizaba cyagejeje bisi z’amashanyarazi 200 mu Rwanda, bikazajyana no gufasha abashoramari kwiga uburyo bashora imari muri ibi bikorwa.

Ni gahunda iri mu murongo wa Guverinioma y’u Rwanda kuko iherutse kugaragaza ubushake bwo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bikajyana n’intego y’uko nibura 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda, zizaba zikoresha amashanyarazi mu 2030.

BasiGo yashinzwe mu 2021, ifasha mu kugeza muri Nairobi bisi zikoresha amashanyarazi, aho muri Kenya yamaze kugurisha bisi 19 mu batwara abantu muri Kenya, ndetse imaze gutumiza izindi zisaga 100 zasabwe n’abazikeneye.

BasiGo itangaza ko imodoka zayo zimaze gutwarwa ibilometero 850,000, aho zatwaye abagenzi 1,199,017, ndetse igaragaza ko kuri ubu litiro 172,368 z’ibikomoka kuri peteroli zimaze kureka gukoreshwa, ibyatumye hagabanywa imyuka ihumanya ikirere ingana na toni 411.9 kuva muri Werurwe 2022.

Nyuma ya Kenya, u Rwanda rwahise ruba igihugu cya kabiri BasiGo igizemo ibikorwa, ndetse muri Nairobi ho ibikorwa birakataje, kuko yamaze gushyiraho n’uburyo bufasha umugenzi kwishyura mbere umwanya aza kwicaramo mu modoka buzwi nka Jani App.

Bisi zikoresha amashanyarazi 100%  zageze mu Rwanda
Izi bisi zageze mu Rwanda zizifashishwa mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali
Abashoferi bazatwara izi bisi zikoresha amashanyarazi barahuguwe