{Kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe 2013, Umuryango Mpuzamahanga ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bwongereza CAFOD wahagaritse ibikorwa byawo by’ubujyanama mu by’ihungabana wari umaze imyaka isaga 15 ukorana n’imiryango itandukanye yo mu Rwanda irimo AVEGA Agahozo, Uyisenga n’Imanzi n’indi itandukanye.}
Ubwo uyu mushinga wasozaga imirimo yawo kumugaragaro mu muhango wabereye ku biro bikuru bya AVEGA Agahozo, Bernard Balibuno Umuyobozi wa CAFOD mu Karere k’Ibiyaga bigari ufite ikicaro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko nyuma y’imyaka bamaze bafasha Abanyarwanda basigiwe ibibazo bitandukanye na Jenoside by’umwihariko abafite ibibazo by’ihungabana, aho bageze bashobora kwibeshaho kandi ngo banafite Leta y’intangarugero ku Isi hose ishoboye kubashyigikira.
Yagize ati “CAFOD yari yaraje kugarurira abantu ikizere, bamwe biyumvaga nk’abapfuye, batagifite ikizere cy’ejo hazaza, barabihiwe n’ubuzima kandi mwabiboneye.”
Akomeza avuga ko ubu imiryango itandukanye bateraga inkunga y’amafaranga n’amahugurwa imaze kugaragaza ko ishoboye kubaho, CAFOD ihari cyangwa idahari, ariko ngo ubu bakaba bavuye mu by’ubujyanama mu by’ihungabana, basigaje umushinga umwe wo kwimakaza amahoro mu Rwanda nawo usigaje imyaka itatu.
Ibi kandi byashimangiwe na Kayirere Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside AVEGA Agahozo wavuze ko n’ubwo CAFOD yabafashaga muri byinshi ariko ikaba igiye ariko ari byiza kuko hageze ngo abacitse ku icumu nabo batangire kwigira kuko Akimuhana n’ubundi kaza imvura ihise, kandi ngo nta kibazo bizatera abagenerwaga ibikorwa kuko bamaze gukomera ndetse ubu bashobora guhangana n’ibibazo bahura nabyo n’ibya bagenzi babo.



CAFOD ni Umushinga ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bwongereza wageze mu Rwanda mu 1995, nyuma ya Jenoside yari imaze igihe gito ikorewe Abatutsi, baza gutangira kugenda bagirana ubufatanyabikorwa bwimbitse n’imiryango itandukanye ifasha abari barasigiwe ibibazo by’ihungabana na Jenoside, ahanini batanga ubushobozi bw’amafaranga n’amahugurwa kubakangurambaga mu by’ihungabana bakoranaga n’iyo miryango irimo AVEGA Agahozo, Uyisenga n’Imanzi, CDJP n’indi itandukanye.




Loading comments...
Tanga igitekerezo