Cyiza Thadee uyobora Itorero ADEPR ry'Akarere ka Gakenke yatangaje ko amazu 20 ariyo amaze gukorerwa isuku, anatangaza ko muri iki Cyumweru cy'Umuryango ugizwe n'umugabo n'umugore n'abana, hakozwemo amasuku ku mazu 10 y'abaturage barimo batanu basanzwe basengera muri ADEPR na batanu badasengeramo, ati "Iri ni ivugabutumwa ry'ibikorwa kuko turimo tuguriza Imana kandi izaduhemba."

Nshimiyimana Emmanuel wakorewe isuku mu nzu ye, yagize ati "Inzu yanjye yari imeze nabi ibintu byose biza bikinjiramo ariko ADEPR yaraje imbwira ko izamfasha kuyishyiramo sima, bakanantereramo karabasasu n'ibindi byiza. Nabonaga amazu y'abandi asa neza none nanjye mpawe imbaraga biranejeje. Urubyiruko rwamfashije ndabashimiye cyane kuko binsigiye umutima wo gufasha abantu batishoboye."

Inzu icumi z'abatishoboye nizo zasanywe

Hanatanzwe ubwisungane mu kwivuza bugera kuri 200 n'amatungo 20 yiyongera ku yandi 30 aherutse gutangwa, kandi ko hari n'andi mazu yasanwe n'ayubatswe mu rwego rwo gutuza abanyarwanda aheza, hirindwa umwanda.

Aba baturage basobanuriwe ko bagomba kwirida ibiyobyabwenge kuko biyobya uwabyishoyemo.

Nkuranga Aimable, Umujyanama mu by'Imali n'Ubuyobozi muri ADEPR yatangaje ko Imana iba yifuza ko abantu baba mu isi basa neza, bafite gahunda.

"Twifuza ko abantu bamenya Imana bagahindukira bakamenya aho bagana, nk'Itorero turwanya isindwe harimo n'inzoga muri rusange kubera ko n'inzoga iyo utabashije kuyifata mu rugero iba yabaye ikiyobyabwenge kugera n'aho itera abantu gucuruzanya. Iryo niryo rembo ryinjirirwamo hacuruzwa abantu by'umwihariko b'abangavu kandi nibo Rwanda rw'ejo. Dukwiriye gufataniriza hamwe nk'umuryango tukubaka igihugu cyacu."

Icyumweru cy'umuryango muri ADEPR cyatangiye tariki ya 8 Kanama kizasozwa kuya 16 Kanama, aho kibera muri ADEPR hirya no hino mu gihugu.

Hanakozwe urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry'abantu
Nkuranga Aimable, Umujyanama mu by'Imali n'Ubuyobozi muri ADEPR