{Ukwezi kw’imiyoborere guha umwanya abaturage wo kwinigura bakavuga iri bari ku mutima. Ni umwanya abatuye Akarere ka Gasabo bagaragariza abayobozi ko bagifite ibibazo byinshi bikwiye gukemuka, kandi ko abayobozi b’imirenge bakwiye gushyira ingufu mu kubikurikirana no kubirangiza. }
Akarere ka Gasabo, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, katangije ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Jabana ku wa mbere tariki 22 Nzeri 2014.
Uku kwezi kuzibandwa ku gucyemura ibibazo by’abaturage biba byaraburiwe umuti cyangwa biba bitarakurikiranwe neza, abaturage bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo ndetse banerekwa itsinda rizabafasha mu kubishakira ibisubizo.
Byinshi mu bibazo bigaragara bishingiye ku karengane ndetse n’amahugu ku butaka. Pascal Azizi avuga ko amaze imyaka igera kuri 14 akurikirana amafaranga y’imperekeza batamuhaye, ko yakomeje gusiragira mu nzego zose kandi afite impapuro zose yasabwaga, ariko mu 2010 ageze ku karere dosiye ye iryamayo kugeza na n’ubu.

Yagize ati “Mburana amafaranga y’imperekeza, amafaranga y’amashimwe n’amafaranga ajyana no kuzamuka mu ntera, kandi nkumva byangirira akamaro kuko aramutse aje byanzamurira n’imperekeza. Nkaba narabuze n’imperekeza nkibaza icyaha mfite.”
Ibindi bibazo byagaragajwe ni iby’abakecuru babiri umwe uvuga ko akurwa mu butaka yahawe na Leta ahagana mu 1960, undi na we akavuga ko hari abamutera bamubwira ibintu bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba afite ubwoba ko bazamuhitaka.
Ndizeye Willy, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo atangaza ko uku kwezi kubafasha kumenya ibibazo bigaragara mu karere bigacyemurwa, kandi n’uwagize uruhare mu kubiteza cyangwa kudindiza icyemurwa ryabo agakurikiranwa.

Ati “Ni ukugira ngo tunabimenye, tubikurikiranire hafi, ariko n’abo bayobozi babigizemo uruhare bafatirwe ibihano. Umuyobozi abereyeho gufasha abaturage, ntabereyeho kubadindiza cyangwa kubarenganya.”
Kugira ngo ibyo bibazo bicukumburwe, bimwe byashyizwemo Polisi y’Igihugu, kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano yabyo, ndetse n’abayobozi babigizemo uruhare.
Ikindi cyagaragajwe kandi ni uko hari ibibazo by’abaturage usanga bigoranye ku buryo kubikemura bisaba ubushishozi, aha ngo bigaterwa n’uko abaturage benshi bazira kutamenya amategeko. Hari icyizere ko ikipe yashyizweho ifite ubunararibonye bwo kubicyemura.





Loading comments...
Tanga igitekerezo