Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rikorera mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ubukwe bwaratashye ndetse n’umusore yerekena ko yaba umunyamideli wok u rwego rwo hejuru.
Abitwa Celestin na Aline bahuriye mu nkambi, ubu bakaba barashakanye, aho bagira bati "Ntidushakanye kubera iby’imitungo, ahubwo tubikoze kubera urukundo.”
Abandi bahuriye muri iyi nkambi bakarushinga, ni uwitwa Terence na Violette na bo bahuriye mu Rwanda ubu bakaba barashakanye, umugabo ati "Ndashimira Imana ko ubu nahuye n’uwo umutima wanjye wihebeye.”
Usibye kuba urukundo rwarakomeje guhabwa intebe muri iyi nkambi ya Mahama, hari n’umusore wavumbye umwambaro udasanzwe yakoze muri shitingi ushobora kwambarwa mu gihe cy’imvura kandi unagaragaza ikirango cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Muri iyi nkambi kandi hagaragaramo n’abahanzi, dore ko uwitwa Lewis Bucumi wahunganye na gitari ye, afite indirimbo yise "Refugees” igaragara ku rubuga rwa UNHCR.
Ni byinshi bibera muri iyi nkambi byerekana ko izi mpunzi zihabwa ubushobozi bwo gukomeza mu buzima busanzwe nubwo biba bitaboroheye kuko bataba bari iwabo, dore ko baba barataye imitungo yabo, inshuti n’abavandimwe ndetse hari n’ababuranye n’ababo.
Abasaga ibihumbi 30 ni bo batujwe muri iyi nkambi ya Mahama, aho bagejejwe bahunze imvururu ziri mu gihugu cyabo kuva muri Mata uyu mwaka ahani zatewe no kutavuga rumwe no kongera kwiyamama kwa Perezida Pierre Nkurunziza, bamwe bavuga ko atubahirije Itegeko Nshinga ndetse n’Amasezerano ya Arusha yamubuzaga kwiyamamariza manda ya gatatu.





Loading comments...
Tanga igitekerezo