Ni ikawa ihingwa mu misozi yo Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo n’imirambi y’Iburasirazuba, yewe no muri Gasabo na Nyarugenge.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo, ndetse karushaho kwiyongera uko imyaka ishira indi igataha.

Mbere y’uko ikawa igera ku isoko ibanza kunyura mu nzira zitandukanye igatunganywa ndetse ikanyuzwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igasogongerwa n’inzobere, igahabwa amanota, ikabona guhabwa ibyangombwa biyemerera koherezwa hanze.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gupima ubuziranenge no gusogongera ikawa bikorerwa muri Laboratwari yihariye y’iki kigo, yagenewe kuzamura ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ati “Habaho uburyo bwo gufata ibipimo muri laboratwari, tukareba ubuhehere buri mu ikawa, tugapima ingano yayo tukagenda tuyitunganya dukurikije iyo ngano. Ikindi iyo kawa irasogongerwa, tukumva uburyohe bwayo, impumuro yayo n’ibindi, tukayiha amanota, hari iyo duha 80% indi tukayiha nka 90% tukabishyira mu byiciro.”

Nyuma yo gusuzuma ikawa hatangwa icyangombwa cy’ubwiza iyo kawa ifite kijyana n’iyoherejwe mu mahanga kugira ngo umukiliya abyirebere.

Hari n’ikindi cyangombwa kigaragaza impumuro yayo, ubusharire n’ibindi bitandukanye. Ikindi cyangombwa ni ikigaragaza ko iyo kawa yahinzwe hubahirijwe ibipimo mpuzamahanga ku buryo idashobora guhumanya abayinyonye cyangwa ibindi binyabuzima.

Munyaneza yasobanuye ko NAEB ifite imashini zigezweho zifasha mu gutunganya ikawa mu buryo bwihuse ikoherezwa mu bihugu bitandukanye ku isi ari nta makemwa.

Ati “Izi mashini zitaraza byafataga iminsi itanu kugira ngo dutuganye toni 40 z’ikawa ariko ubu dushobora gutunganya toni hagati y’umunani n’icyenda mu isaha imwe. Ibi bifasha mu gutuma ubucuruzi bwihuta kuko igihe ni amafaranga.”

Bivuze ko baramutse bakoze amasaha umunani y’akazi ka leta ku munsi batunganya toni 81 ku munsi.

Imashini NAEB ikoresha mu gutunganya ikawa zishobora gukora ku kigero cya 85% cyangwa 95%, gusa ikawa igomba koherezwa yatunganyijwe 100%.

Imirimo isigaye ikorwa n’abantu. Aba bakorera mu nyubako zagenewe gutiranya ikawa za NAEB, bareba niba ikawa imaze gutunganywa nta bindi bidakenewe birimo.

Ikawa yinjiriza menshi u Rwanda…

Mu myaka itanu ishize, ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 527$ (ni ukuvuga asaga miliyari 771Frw) avuye muri toni zisaga ibihumbi 185 zoherejwe ku migabane itandukanye.

Mu 2022/23 u Rwanda rwagurishije toni zirenga ibihumbi 20, zinjiza miliyoni 115,9$ mu mwaka wakurikiyeho hoherejwe mu mahanga toni zirenga ibihumbi 16 zinjiza miliyoni 78$, na ho mu 2024/25 u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga toni zirenga ibihumbi 20 zinjije arenga miliyoni 116$.

Mu 2025 honyine ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga ingana na toni 23.860, yinjije arenga miliyari 216 Frw.

Buri munsi amakamyo aba ajyana ikawa kuri NAEB ngo isuzumwe mbere yo kuzoherezwa hanze
Ikawa yakirwa na NAEB ituruka hirya no hino mu gihugu
Ibanza gutoranywamo izitameze neza hagakomeza izujuje ubuziranenge
Ikawa igenda ihabwa amanota muri buri cyiciro igezemo
Inzobere mu gusogongera ikawa zibanza kuyisogongerera kuri NAEB kugira ngo iyoherezwa ku isoko mpuzamahanga ibe yujuje ibipimo mpuzamahanga
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney yavuze ko gusuzuma ubuziranenge n'ubwiza bikorerwa muri Laboratwari yihariye
NAEB ifite ibikorwaremezo bihagije bifasha gusuzuma ko ikawa yujuje ibipimo by'ubuziranenge mpuzamahanga