Babigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza 2023 ubwo basozaga urugendo bagiriye mu Rwanda, aho basuye ibikorwa bitandukanye.
Sunrun ikorana na Mighty Engineering Co., Ikigo cyatangijwe n’Abanyarwanda Jean Claude Kayigana na Jean Bosco Nizeyimana.
Mighty Engineering Co. yashinzwe mu 2019, ikora inyigo [design] z’ibyuma bifata imirasire y’izuba (panneaux solaires) bikoreshwa muri Amerika.
Iki kigo iyo kimaze gukora inyigo, zihabwa Sunrun zikifashishwa mu gushyira ibi byuma ku nzu zo muri Amerika.
Abayobozi ba Sunrun basuye abakozi n’abenjeniyeri bakora muri Mighty Engineering Co. babashimira umuhate bakorana akazi. Barimo Paul Dickson ushinzwe Ibyinjira mu kigo; Chance Allred ushinzwe ibijyanye no kongerera abakozi Ubumenyi; Chris McClellan ushinzwe Ibikorwa na Jeanna Steele ushinzwe Ibijyanye n'Amategeko.
Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude, yavuze ko uru rugendo rw’aba bayobozi ari amateka ku kigo no ku benjeniyeri b’Abanyarwanda.
Yagize ati “Yazanye n’abantu batanu bose bayobora SunRun. Yari amahirwe adasanzwe kuri twe, kugira ngo ibyo babwirwa, ibyo babona mu maraporo babyibonere imbonankubone.’’
Yavuze ko ibi ari umusaruro w’ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha imiyoborere myiza.
Ati “Uko igihugu kigaragara hanze bituma abava hanze barimo n’abayobozi b’ibihugu bikomeye bagisura bakareba ababafasha kugera ku byo bifuza birimo no gushora imari mu Rwanda.’’

– Sunrun yavanye umukoro mu Rwanda
Nyuma y’igihe bamaze mu Rwanda, Umuyobozi wa Sunrun, Mary Powell, yashimye imbaraga z’abo bakorana n’umuhate yabasanganye.
Ati “Inyigo z’imirasire y’izuba zose zikorerwa mu Rwanda ariko imirasire igashyirirwaho mu bilometero byinshi uvuye hano. Ibyo ikigo cyacu kigeraho, ni mwe mubigiramo uruhare.’’
Yagaragaje ko ibyo babonye mu Rwanda byabasunikiye gushaka kuhashora imari.
Yagize ati “Ibi bitumye turushaho gutekereza uko twafungura irindi shoramari mu Rwanda. Byaduhaye imbaraga zo gukora byinshi kugira ngo tuzane akazi hano mu Rwanda.’’
Sunrun ifite icyicaro i San Francisco, ifite isoko rya 20% muri Amerika ndetse ni cyo kigo cya mbere ku Isi mu gucuruza imirasire y’izuba. Mu 2022 yacuruje imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 990.

– Abenjeniyeri b’i Kigali bakomeje guhesha ishema igihugu
Mighty Engineering Co. ifite icyicaro mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya North Carolina muri Amerika. Ifite abakozi barenga 200 mu bihugu bya Philippines, u Buhinde n’u Rwanda rwihariye abagera kuri 60%.
Mu Ugushyingo 2022 ni bwo yinjiye mu Rwanda. Ikorana n’abenjeniyeri bize ibijyanye na Electrical Engineering, Mechanical Engineering, Electronics na Civil Engineering.
Kuri ubu iki kigo gifite abakozi bahoraho 80 n’abandi 60 b’abanyabiraka mu Rwanda. Aba barimo Eng. Sibomana Patrick ufite agahigo ko gukora inyigo ‘design’ z’inzu 360 mu mezi atatu gusa.

Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude, yavuze ko agahigo ke ari “igitego dutsinze kuko bumvise igisobanuro cy’akamaro cy’uko Sunrun ibaha akazi.’’
Yasobanuye ko ishoramari ryabo ari umusanzu wa diaspora wo guteza imbere igihugu no gufasha imiryango.
Mighty Engineering Co. ikora inyigo z’imirasire y’izuba izakoreshwa ku nyubako z’abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye. Iyo ikigo kimaze kureba ingano y’inzu, umuriro ibikoresho biyirimo ukenera, ni bwo ihabwa ikiraka cyo gukora inyigo. Ntigikora installation ahubwo ‘design’ yakozwe n’abenjeniyeri ikurikizwa iyo igiye kumanikwa.
Mu gukora inyigo harebwa kuri installation izakenerwa, urusinga ruzatwara amashanyarazi [niba hashyuha cyangwa hakonja hakagenerwa uruhakwiye], gusiga umwanya unyuramo abashobora kuzimya inkongi n’ibindi.
Mu gihembwe gishize, Mighty Engineering Co. yakoze inyigo z’imirasire zifashishijwe ku nzu 10.000 muri Amerika.
Ingufu zishingiye ku mirasire y’izuba zihanzwe amaso ahanini bishingiye ku kuba zigabanya ikiguzi cy’umuriro ukoreshwa, imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kubera gaz ndetse zirinda iyangirika ry’ikirere.
Inkuru bifitanye isano: Abenjeniyeri bo mu Rwanda baharuriwe inzira yo gukorana n’ibigo bikomeye muri Amerika



















Loading comments...
Tanga igitekerezo