Bikubiye muri raporo yitwa Rwanda First Biennial Report yashyizwe hanze na REMA. Kimwe mu bikubiyemo ni uburyo imyuka ihumanya ikirere yari ihagaze mu myaka 16 yakozweho inyigo kuva mu 2006 kugeza mu 2022.

Imyuka yapimwe ni amoko ane y’ingenzi agira uruhare mu kongera ubushyuhe ku Isi ndetse ni na yo ateganywa mu masezerano mpuzamahanga yo kugabanya ihumana ry’ikirere ari yo Dioxyde de carbone (CO₂), Méthane (CH₄), Oxyde nitreux (N₂O) na Hydrofluorocarbures (HFCs).

Umwuka wa Dioxyde de carbone ukomoka ahanini ku bikorwa by’abantu nko guteka hakoreshejwe inkwi n’amakara bituma ibiti bitemwa, ibikorwa by’inganda hamwe no gukoresha ibikomoka kuri peteroli bigasohora imyuka hanze.

Ni mu gihe gaze Méthane yo ikomoka ku bikorwa nk’ubworozi, imyanda ibora hamwe n’ibikorwa byo gucukura ibikomoka kuri peteroli.

Undi mwuka wa Oxyde nitreux ukomoka ku ikoreshwa ry’ifumbire, naho Hydrofluorocarbures zikomoka ku bikoresho bifashishwa mu gukonjesha nka za frigo.

Mu gupima ingano y’imyuka yasohowe mu kirere cy’Igihugu mu gihe cy’umwaka, bafata ingano y’iyo myuka yose bakayihindura mu bipimo cya Dioxyde de carbone (CO₂e) kugira ngo ibarike kuko iyo myuka iba ifite imiterere itandukanye.

Iyo raporo igaragaza ko mu 2006 imyuka ihumanya ikirere yasohowe mu kirere cy’u Rwanda yari toni miliyoni 2.395 ariko byageze mu 2010 igeze kuri toni miliyoni 4.017.

Mu 2011, 2012, 2013 na 2014 iyo myuka yasohokaga yagize igabanyuka ribarirwa muri toni miliyoni imwe kuko yabaye toni miliyoni eshatu zirengaho ariko bigeze mu 2015 irazamuka cyane kuko mu kirere cy’u Rwanda hagiyemo ingana na toni miliyoni 5.031.

Mu 2016 na 2017 yongeye kumanukaho gato, aho iyasohokaga irengaho gato toni miliyoni enye, ariko mu 2018 irongera irazamuka iba toni miliyoni 5.314, mu 2019 iba toni miliyoni 6.731 naho mu 2020 igabanukaho gato iba toni miliyoni 6.434.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho imyuka ihumanya ikirere yagiye mu kirere cy’u Rwanda yiyongereyeho toni miliyoni imwe kuko mu 2021 yari 7.095 naho mu 2022 igera kuri toni miliyoni 7.832.

Iyo raporo igaragaza ko kimwe mu byatumye iyo myuka ihumanya ikirere yiyongera harimo ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ibinyabutabire bisimbura ibyangiza akayunguruzo k’izuba ka Ozone ariko na byo bigira ingaruka.

Ibyo binyabutabire bikoreshwa mu byuma nka za frigo na climatiseurs ariko na byo yohereza imyuka myinshi ihumanya ikirere hamwe n’ubwiyongere bw’ibibyangiza byiyongera ku ijanisha rya 12% buri mwaka.

Ikindi ni uburyo bwo gucana aho 83% by’ibicanwa mu Rwanda ari inkwi n’amakara kandi bigira uruhare mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya.

Ni mu gihe irindi janisha rya 9,7% by’iyo myuka ihumanya ikirere ikomoka ku bikomoka kuri peteroli bitandukanye nk’ibikoreshwa mu binyabiziga, mu gihe 1,3% by’iyo myuka ikomoka ku ngufu z’amashanyarazi.

Icyakora iyo raporo igaragaza ko hari intambwe zizatuma imyuka ijya mu kirere cy’u Rwanda igabanyuka harimo kuba Leta iri gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Ikindi ni intego Igihugu cyihaye yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi bikagera ku ijanisha rya 42% bitarenze mu 2030.

Ibyo byiyongeraho icyerecyezo kigari cy’Igihugu giteganya kugabanya ku ijanisha rya 38% by’imyuka ihumanya ikirere ya Dioxyde de carbone, bingana na toni miliyoni 4,6 bitarenze mu 2030.

Imyuka ihumanya ikirere mu Rwanda buri mwaka yiyongereyeho toni zirenga miliyoni 5