Ibi byatangajwe ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, yatangizaga igihembwe cya kabiri gisanzwe cy’umwaka wa 2015, aho abadepite bemeje ko mu byo bazigaho muri iki gihembwe harimo no gusuzuma ishingiro ry’uyu mushinga w’itegekorihindura irishyiraho Kaminuza y’u Rwanda (No 71/2013 ryo ku wa 10/09/2012).
Minisitiri w’Uburezi, Prof. Silas Lwakabamba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati "Iyi Kaminuza ikimara kujyaho byahise bigaragara ko imiterere y’itegeko riyishyiraho idatuma ikorera mu bwisanzure buhagije bityo bikaba biyibangamira mu mikorere yayo ya buri munsi.”

Mu gihe cy’imyaka ibiri y’inzibacyuho nk’uko biteganywa n’iri tegeko mu ngingo yaryo ya 24, twakurikiranye imikorere ya Kaminuza y’u Rwanda dusanga ikwiye kugira ubwigenge busesuye.”
Prof. Lwakabamba avuga ko hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, kaminuza igomba kuba ifite ubwigenge busesuye, ariko ngo kuri Kaminuza y’u Rwanda si ko bimeze.
Avuga ko ngo ubwigenge bwa kaminuza ahanini bugaragarira mu gushyira abakozi mu kazi no kubazamura mu ntera, kwemeza gahunda z’amasomo, kugura ibikoresho byo kwigisha n’iby’ubushakashatsi, n’ibindi; bityo ngo hakaba hari ingingo zitandukanye zibangamiye imikorere yayo.
Minisitiri Lwakabamba kandi avuga ko mu rwego rwo kongerera Kaminuza y’u Rwanda ubwigenge mu gushyiraho abayobozi bayo, uyu mushinga w’Itegeko urateganya ko Umuyobozi wa Koleji ashyirwaho n’Inama ya Kaminuza; iyi nama ikaba ari na yo igena uburyo abandi bayobozi b’inzego zigize Koleji bashyirwaho.
Uyu mushinga kandi urateganya ko urwego rw’Inama y’Ubuyobozi rusimbuzwa "Inama ya Kaminuza” hakogengerwamo n’urwego rushya rwiswe "Inama Nkuru y’Abayobozi.”
Abadepite batandukanye bagaragaje ko bashyigikiye uyu mushinga ariko bamwe bagarukaga ku micungire y’abakozi n’imali ya Kaminuza mu gihe yaba ihawe ubwigenge busesuye, dore ko hagiye hagaragara imicungire y’imali idahwitse mu myaka yashize mu rwego nk’uru rukomeye rwa Leta.
Prof. Lwakabamba yavuze ko mu rwego rwo guhuza imicungire y’abakozi, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko abarimu, abashakashatsi n’abandi bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda bagengwa na sitati yihariye.
Ku bijyanye n’imicungire y’imali, uyu mushinga w’Itegeko uteganya ko ibigenerwa abagize Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda bigenwa n’Inama ya Kaminuza ishyirwaho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi.
Mu rwego rwo kongerera Kaminuza y’u Rwanda ubwisanzure mu micungire y’imari, ngo imikoreshereze y’Imali izajya icungwa hakurikijwe amategeko abigenga, ndetse n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikoreshereze y’imali igenewe gukoresha mu by’ubushakashatsi.
Minisitiri Lwakabamba akomeza agira ati "Kuvugurura izi ngingo z’itegeko rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda bizatuma yishyiriraho politiki, inzego z’imirimo n’uburyo bw’imikorere, abakozi ba kaminuza bazagengwa na sitati yihariye kandi kaminuza igire ubwisanze mu myigishirize n’ubushakashatsi.”
"Ubu bwisanzure ni bwo buzatuma Kaminuza y’u Rwanda igira agaciro gakomeye mu ruhando rwa Kaminuza mpuzamahanga kandi ishobore kugera ku nshingano yayo yo guhindura no guteza imbere imibereho y’umuryango nyarwanda.”
Lwakabamba avuga ko ibi byose bidasobanuye ko Kaminuza y’u Rwanda itazagenzurwa kuko ngo kimwe n’andi mashuri makuru yigenga, izubahiriza iteka rya Perezida rigena ibipimo ngenderwaho mu mashuri makuru na za kaminuza n’amabwiriza y’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru (HEC) isuzuma ikanemeza gahunda z’amasomo mashya mbere y’uko atangira kwigishwa ndetse igakora igenzura ry’imikorere y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda.
Mu gihe Minisitiri Lwakabamba yasabye kwihutisha isuzuma ry’ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko, bamwe mu Badepite bavuze ko batewe impungenge no kuba ibi bishobora kuzafasha kongera ireme ry’uburezi muri iyi Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko hari ikiri inzira ndende nubwo yabijeje ko bizahindura byinshi mu gukemura ibibazo by’abaturage, abanyeshuri, igihugu, akarere ndetse n’Isi muri rusange.




Loading comments...
Tanga igitekerezo