{Minisiteri y’uburezi iratangaza ko habayeho impinduka zikomeye ku buryo abanyeshuri bajyaga boherezwa mu mashuri makuru na za kaminuza bya leta, aho kuva uyu mwaka noneho kaminuza y’u Rwanda yahawe ububasha bwo guhitamo abanyeshuri bazayigamo.}
Ububasha kaminuza yahawe bwo kwihitiramo abanyeshuri butandukanye n’uko byagendaga ku mashuri na za kaminuza byari bisanzwe, kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ari cyo cyajyaga cyohereza abanyeshuri muri za kaminuza n’amashuri makuru bya leta hagendewe ku manota.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta avuga ko ubu buryo buje guha umunyeshuri amahirwe yo kwisabira kaminuza kuyigamo, nk’uko ngo bigenda hirya no hino ku isi.
Agira ati “Tuzakora nk’ahandi hose ku isi aho umunyeshuri ariwe wisabira kaminuza kuyigamo.Kaminuza y’u Rwanda niyo izajya igena ishami umuntu yigamo n’aho azaryiga igendeye ku busabe bwe buzajya bunyuzwa kuri form zizatangwa na kaminuza y’u Rwanda ari nayo izagena ibyo isaba kugira ngo umunyeshuri yemererwe.”
Minisitiri Biruta yemeza ko muri uku kwezi cyangwa ugutaha kaminuza y’u Rwanda ishobora gufungura igikorwa cyo kwandika abanyeshuri.
Ku mpungenge za bamwe z’uko bishobora kuzajya bigorana guhinduza ibyo umunyeshuri yiga cyangwa aho yiga, Minisitiri yasobanuye ko n’ubusanzwe umunyeshuri yajyaga asaba guhindura akabihabwa mu gihe impamvu y’ubusabe yumvikana, bityo ngo muri kaminuza y’u Rwanda ho bizoroha kurushaho.
Yagize ati “N’ubusanzwe hari ubwo wasangaga umunyeshuri asaba kuva muri kaminuza y’I Huye ajya I Rukara kubw’impamvu runaka kandi akabyemererwa iyo afite impamvu yumvikana, ubu rero bizoroha kurushaho kuko kaminuza yu Rwanda ari igisubizo kurusha uko yaba ikibazo.”
Minisitiri yanasobanuye ko abanyeshuri bazajya basaba guhabwa inguzanyo ya buruse nyuma yo kwemererwa na kaminuza y’u Rwanda, ndetse bakazana urwandiko izabaha.
Minisiteri y’uburezi ihamya ko iyi gahunda nshya izategurwa kare mu rwego rwo kwirinda ko byaba akajagari.




Loading comments...
Tanga igitekerezo