Uru rubanza rwabereye ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gasarabwayi mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza. Ababuranishirijwe mu ruhame ni Ntibenda Jean Damascene na Nyirabakunzi Elna waburanye ari hanze ariko akaba atitabye urukiko, bashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guteka ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Tariki ya 14 Mata 2026 nibwo aba baturage batawe muri yombi aho batekeraga Kanyanga mu rugo rwa Nyirabakunzi Elna, uyu yaje gufungwa ariko aza kurekurwa kuko yari atwite inda y’imvutsi. Ntibenda yafatiwe mu cyuho atetse iyo kanyanga aho yagaragaje ko ari ikiraka yari yahawe na Nyirabakunzi, aho yari yamwemereye kumuhemba 2000 Frw.
Yaburanye yemera icyaha ndetse anagisabira imbabazi, urukiko ruhita rwiherera Ntibenda akatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’amezi atandatu atandatu n'ihazabu ya miliyoni 2,5 Frw mu gihe Nyirabakunzi Elna waburanye adahari we yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Abaturage bishimiye ko uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame aho bagaragaje ko bizagabanya abateka iki kiyobyabwenge cya kanyanga muri uyu Mudugudu.
Umwe yagize ati “Inaha kanyanga iratekwa, iratekwa cyane kandi rwose abayinyweye ni bo baduteza umutekano muke. Twishimiye ko batangiye kuburanishirizwa mu ruhame.’’
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasarabwayi Ndikubwimana Theophille, yavuze ko bibabaje kuba muri uyu Mudugudu hakiri kanyanga, yavuze ko nta cyumweru cyashira batamennye iki kiyobyabwenge agaragaza ko ababikora bashyiraho abakozi babibakorera kandi ko bayitekera mu bipangu ku buryo utapfa kubimenya.
Ati “ Abantu babikora bamaze kubaka ibipangu, kubavumbura biragoye ku buryo n’umuturanyi adapfa kubimenya, Gusa tugiye guhatana tubashakishe kugeza kanyanga ishize mu Mudugudu wacu.’’
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe abibutsa ko kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge ari inshingano za buri wese.
Yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba maso bakagenzura aho bakeka gutekera kanyanga hose kuko iri mu biyobyabwenge bikomeje kwica benshi.
Ati " Inzego z'umutekano zirahari mwe nimutange amakuru gusa, rwose n'urugi twarukuraho cyangwa inzu ikavaho kubera ikiyobyabwenge gihari. Gutanga amakuru ni inshingano za buri wese."
Abaturage basomewe urutonde rwa bamwe mu bakekwaho guteka kanyanga basabwa kwisubiraho.







Loading comments...
Tanga igitekerezo