Uyu mugore wari utuye mu Kagari ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, amakuru ajyanye n’urupfu rwe yamenyekanye ubwo mukeba we witwa Uwamurera Mariyamu yajyaga kubuyobozi bw’akagari akababwira ko umugabo we amaze hafi icyumweru yarasize abana ba mukeba we murugo rwe rukuru kandi telefone zigendanwa yaba iyuwo mugabo ndetse niya mukeba we.

Ubuyobozi bw’akagari ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo kwica ingufuri binjiye munzu basangamo umurambo wa Umurisa uri kuburiri ariko afite umugozi mu ijosi nkuko byemejwe n’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mukagari ka Rwimishinya, Rubimbura Faustin .

Umugabo we witwa Habumuremyi Issa w’imyaka 55 y’amavuko wahise aburirwa irengero ni we watangiye gushyira mu majwi ko yaba ari we uri inyuma muri ubu bwicanyi.

Yagize ati « Twamenyeshejwe ko uwo mugabo yajyanye abana be yabyaranye na Murisa ku mugore we mukuru amubwira ko hari aho batembereye bari bugaruke, umugore mukuru yagize icyizere ariko abona iminsi ikomeje kuba myinshi kandi na nimero zabo bombi zitariho, ajya ku rugo rwabo ahageze asanga harafunze ni bwo yahise amenyesha inzego z’ubuyobozi iki kibazo ».

Rubimbura akomeza atangaza ko urupfu rwa nyakwigendera rufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku buharike.

Yagize ati « Twagerageje kuganira n’abaturanyi babo kugira ngo tumenye uko bari babanye batubwira ko akenshi bakunda gushyamirana mu gihe umugore yamaraga igihe atabona umugabo, iyo yatahaga baratonganaga akamubwira ngo asubire aho yabaga k’umugore mukuru, ariko ngo iki kibazo ntabwo bigeze bakimenyesha inzego z’ubuyobozi. »

Abaturage barasabwa kujya batanga amakuru ku miryango itabanye neza murwego rwo kwirinda ko hajya haba ubwicanyi nkubu.

Hagati aho police ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane aho uyu mugabo wivuganye umugore yaba aherereye.