Ibi byagarutsweho mu mugoroba wiswe Tea Soirée wabaye ku wa 17 Kamena 2026, wari ugamije gutangiza ibikorwa bibanziriza imurikagurisha ryitwa Africa Coffee & Tea Expo riteganyijwe kuva ku wa 8- 10 Nyakanga 2026 muri Kigali Convection Center.

Uyu mugoroba wahurije hamwe abahinzi, abatunganya umusaruro, abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abafata ibyemezo muri Guverinoma n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo nka Pedro's coffee, baganira ku mahirwe ari muri ibi bihingwa ndetse n’uruhare rwabyo mu guteza imbere ubukungu.

Umuyobozi w’Umushinga wa Africa Coffee & Tea Expo, Rachel Mwaniki, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kwerekana uburyo icyayi n’ikawa bitanga agaciro karenze kuba ibicuruzwa byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Uyu mugoroba ni igikorwa kibanziriza imurikagurisha rizaba muri Nyakanga. Wabaye n’umwanya wo kwerekana udushya n’ubuhanga biri mu rwego rw’ikawa n’icyayi.”

Yasobanuye ko intego y’imurikagurisha atari uguhuza abacuruzi n’abaguzi gusa, ahubwo ari no kugaragaza uburyo ibikomoka ku cyayi n’ikawa byabyazwa umusaruro mu buryo butandukanye.

Mwaniki yavuze ko imyiteguro igeze kure, aho hamaze kwiyandikisha abamurika ibicuruzwa ndetse n’abaguzi bazaturuka mu bice bitandukanye bya Afurika, u Burayi na Asie.

Umuyobozi Mukuru wa Bloomin’ Investment Company, Cyuzuzo Emmanuel, ikora ubucuruzi bw’ikawa, yavuze ko ku ruhande rwe inyungu yabonye mu imurikagurisha ryabaye umwaka ushize yamutunguye.

Yagize ati “Nahahuriye n’abaguzi baturutse mu bihugu bitandukanye. Byatumye mbona abakiliya bashya kandi bituma ibikorwa byanjye bimenyekana ku rwego mpuzamahanga.”

Cyuzuzo yavuze ko kuba umubare w’abamurika ibicuruzwa n’abaguzi ukomeje kwiyongera bitanga icyizere cy’uko n’amahirwe y’ubucuruzi azarushaho kwaguka.

Yagize ati “Ntegereje kubona abaguzi benshi kurushaho, kumenyekana cyane no kubona abafatanyabikorwa bashya.”

Abategura iri murikagurisha bavuga ko bateganya kwakira abantu bagera ku 1000 bazaryitabira ndetse n’abamurika ibicuruzwa basaga 100 baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Sénégal na Cameroun.

Muri iri murikagurisha hazabamo kumurika ibicuruzwa, gusuzuma ubwiza bw’ikawa n’icyayi, amarushanwa y’abatunganya ikawa n’ibiganiro bizibanda ku kubungabunga ibidukikije, kongerera agaciro umusaruro, gushaka ishoramari no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Abafatanyabikorwa batandukanye bari bitabiriye Tea soiree
Umuyobozi wa Bloomin investment company,Cyuzuzo Emmanuel (iburyo)yasobanuye ko iri murikagurisha ryazamuye urwego rwe rw'imikorere
Umuyobozi w’Umushinga wa Africa Coffee & Tea Expo, Rachel Mwaniki, yavuze ko bagamije kwerekana uburyo icyayi n’ikawa bitanga agaciro karenze
Inzego zinyuranye zitabiriye zagaragaje ko zizakora ibishoboka kugira ngo iri murikagurisha rigende neza