{Kuwa Kane tariki ya 7 Kamena 2014, Ishuri Rikuru Nderabarezi ry’i Gitwe (ISPG: Institut Supérieur Pédagogique de Gitwe) ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 260 barirangijemo, aho mu mpanuro bahawe n’abantu batandukanye bitabiriye uwo muhango, aho icyagarutsweho cyane ari uguhanga akazi aho kugashaka.}

Abanyeshuri barangiza Kaminuza barasabwa gutanga akazi aho kugashaka. Ibi bivugwa mu gihe abarangiza Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, bavuga ko akazi kabuze, ibyo bigatuma umubare w’abatagira akazi kandi barize wiyongera. Ariko basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bize bihangira imirimo, aho kwirirwa bagendana impapuro basaba akazi.
Akanashenge Jovin wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi muri uwo muhango, yasabye abo barangije Kaminuza gutanga umusanzu ugaragara mu gusbiza ibibazo igihugu gifite bijyanye n’iterambere.
Agira ati “Ubu mutangiye urugendo rukomeye, ariko mufatanyije n’ubuyobozi bw’aho mutuye ntacyo mutahigura mu mihigo yahizwe. Muri igisubizo cy’ibyo igihugu gikeneye. Kugira ngo u Rwanda rube rwiza bigombye guturuka kuri twe.”
Yemeye kandi ko agiye kuba umuvugizi w’iryo shuri ku bibazo bamugejejeho, birimo umuhanda udatunganye, amashanyarazi, amazi ndetse n’ibitaro by’i Gitwe bifuza ko byaba ibitaro bitangirwamo amasomo y’ubuvuzi, kandi bikagurwa.
Urayeneza Gerard, Umuyobozi w’Ikirenga akaba anahagarariye ISPG mu metegeko yasabye abo barangije amasomo ya Kaminuza, gushyira mu bikorwa ibyo bakuye mu ishuri. Abasaba kandi kuba abo guhanga umurimo, bagatanga akazi ku bandi aho kugashaka banavuga ko kabuze. Ati “Muri umusemburo w’aho mutuye, mugende mube igisubizo cy’iterambere ry’igihugu.”
Ibindi Urayeneza agarukaho ni uko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho kandi bifasha abaturiye ishuri, haracyari imbogamizi cyane cyane ku bagana ako gace.
Agira ati “Hari ikibazo gikomeye cy’umuhanda utameze neza. Uyu muhanda uhuza akarere ka Nyanza n’aka Karongi, ukoze neza watuma iterambere ry’uturere twombi wongeyeho n’aka Ruhango ryihuta. Ikindi kibazo gihari ni icy’amazi make ndetse n’ibitaro by’i Gitwe twifuza ko byagurwa, bikaba ibitangirwamo amasomo.”
Ishimwe Josiane wahawe impamyabushobozi mu buganga, atangaza ko ateye indi ntambwe mu buzima bwe. Agira ati “Ngye gushaka akazi kanteza imbere, gateza imbere n’umuryango wanjye. Ariko kandi mbabye ntakabonye niteguye kwihangira umurimo, kuko nabyo twabyigishijwe.”
ISPG yashinzwe mu 1993, ishingwa n’ishyirahamwe ry’ababyeyi (APAG: Association des Parents de Gitwe). Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye rifunga imiryango ryongera gufungura mu 1997. Ku nshuro ya mbere ryahaye impamyabushobozi abagera ku 1703. Rifite amashami arimo Ikoranabuhanga n’Icungamutungo, Ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga, Ubuforomo, n’iry’ubuvuzi. Mu mwaka utaha iri shuri rirateganya gufungura ishami ry’uburezi n’irya Laboratwari.







Loading comments...
Tanga igitekerezo