Ibi Amb. Masozera yabigarutseho ku wa 20 Kamena 2026, ubwo yasozaga amarushanwa yahuje amashuri yisumbuye ku rurimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’umurage ku rwego rw’igihugu. Yegukanywe na E.S Mubuga yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Umuyobozi Mukuru w’ Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko kimwe mu byatumye hatekerezwa kuri aya marushanwa ari uko hari hamaze kugaragara ubwiyongere bw’urubyiruko rufite ikibazo cyo kuvanga indimi, anibutsa ko Ikinyarwanda atari ururimi rw’abakuze gusa.
Ati ‘‘Ikinyarwanda kiracyafite agaciro kacyo, Ikinyarwanda ntabwo kizazima. […] Hari abazi ko Ikinyarwanda ari ururimi rwo mu mihango, ururimi rw’abantu bakuze gusa, ahahise, oya! Uririmi rwacu rurakomeye ni ururimi rw’igihugu.’’
Ambasaderi Masozera kandi yakebuye abibeshya ko uvuga neza Ikinyarwanda aba atazi izindi ndimi z’amahanga, n’abibwira ko ukivuga nabi yaba ari we uzi nyinshi, avuga ko ibyo ari ukwibeshya cyane kuko atari ukuri.
Ati “Urubyiruko n'abandi badukurikiye, kumenya indimi z'amahanga, ntabwo bisobanura kuzisimbuza Ikinyarwanda. […] Harimo abibwiraga ko gukunda Ikinyarwanda no kukivuga neza uba utari umusirimu, ni ubujiji, (ababibwira) ko abavuga Ikinyarwanda neza bakinoza baba batazi izindi ndimi, si byo!"
"Urubyiruko n'abandi badukurikiye, kumenya indimi z'amahanga, ntabwo bisobanura kuzisimbuza Ikinyarwanda. […] Harimo abibwiraga ko gukunda Ikinyarwanda no kukivuga neza uba utari umusirimu, ni ubujiji, abavuga Ikinyarwanda neza bakinoza buriya ntabwo baba bazi izindi ndimi. Si byo!"






Loading comments...
Tanga igitekerezo