Tariki 16 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye kuri YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.
Mu bantu bahise batanga ibitekerezo ku butumwa RIB yasohoye harimo uwiyita Simba ya Solo kuri X wagize ati “Mukomeze muzamure umwuka mubi mu banyarwanda, ibibazo dufite ko bihahije mwabaye muretse kongeramo ibindi. Nicuza kuba naravutse nkisanga ndi umunyarwanda.”
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana ubwo yari mu biganiro nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amadini n’amatorero kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, yanenze bikomeye uyu muntu kimwe n’abandi bafite imyumvire ihabanye n’indangagaciro zirimo ubumwe bw’Abanyarwanda, bashobora gushingira ku bikorwa by’ubutabera bakagaragaza ko batewe ipfunwe n’igihugu cyababyaye.
Ati “Abanyarwanda bato bavuga bati ‘njyewe ndicuza kuba naravutse ndi Umunyarwanda’, nagira ngo bitwereke ka 6% by’abatarayoboka ubumwe n’ubwiyunge uburyo karemereye.”
“Niba hari umuntu w’urubyiruko ujya ku mbuga nkoranyambaga akavuga ati njye ndabyicuza ahereye gusa ko ari urwego rw’ubutabera rwahamagaye umuntu ukekwaho icyaha, ufite uburyo aziregura icyaha cyamuhama agahanwa hakurikijwe amategeko, n’ubu aracyari umwere, kitamuhama akarekurwa ariko wareba ubukana bw’imvugo zikoreshwa kandi zishingiye ku byo abo bantu bemera ugasanga ya 6% ikwiye igenamigambi rihamye, ikwiye kwiyemeza.”
Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko umuntu atabasha kumenya imyaka y’uwanditse ko yicuza kuba ari Umunyarwanda ariko ngo uko bigaragara aracyari muto.
Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage rya Gatanu, igaragaza ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30 ari 65,3%. Ni mu gihe abafite hagati y’imyaka 30-40 bo ari 78%.
Mu bagera kuri 234 bakurikiranyweho ibyaha by’ingangabitekerezo ya Jenoside mu 2023, abangana na 38.8% bafite hagati y’imyaka 30-43, mu gihe abari hagati y’imyaka 16-29 bakurikiranyweho ibi byaha bo ari 18.8%.
Abayobozi b’amadini atandukanye bavuze ko bagiye guhagurukira ibibazo by’ubumwe n’ubudaheranwa bikigaragara muri bamwe mu bayoboke baturage, bafata iminota yo kwigisha ubumwe kuko abenshi mu bagaragaho ibyo bibazo ari abayoboke b’amadini n’amatorero bahagarariye.
Padiri Albert Pagès wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1905, yanditse ibitabo bitandukanye, icya mbere yasohoye mu mwaka wa 1931, yagaragazaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari cyo kintu gikomeye kibaranga, kandi akanerekana ko aho ubumwe bugaragarira ari mu myemerere, mu mazina bita abana, mu kwibona mu buyobozi buriho n’ibindi.
Igipimo kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, cyerekana ko Abanyarwanda 94,7% bemera ko ubumwe bwagezweho ndetse bakabufata nk’inshingano bagiramo uruhare nta gahato.
Hari gahunda umunani za Leta, Abanyarwanda berekanye ko ziri ku gipimo kiri hejuru ya 93% zituma bishimira intera y’ubumwe n’ubwiyunge.
Izo gahunda zirimo iya Ndi Umunyarwanda, Uburezi budaheza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero, Gira inka. Izi uko ari eshanu zishimirwa hejuru ya 98%.
Ni mu gihe kandi imiyoborere myiza, umutekano no kugira amahirwe angana n’uburenganzira kuri bose byishimirwa hejuru ya 93%.






Loading comments...
Tanga igitekerezo