{Bukiza Ange Pascale wabaye Nyampinga wa Kaminuza y'Umutara Polytechnic (UP) 2012, yahawe igihano cyo kumara umwaka wose atiga kubera gukekwaho kunyereza amafaranga agera ku bihumbi 200 y'amanyarwanda yatse avuga ko agiye kuyafashisha abana b'abakene kurusha abandi muri iri shuri.}

Amakuru dukesha bamwe mu banyeshuri biga muri UPU ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari bwo babonye itangazo rivuga ko Miss Bukiza yahawe igihano cyo kumara umwaka wose atiga (suspension) kubera kunyereza amafaranga y'inkunga yatse avuga ko agiye gufasha abana b'abakene biga muri Kaminuza abereye Nyampinga nyamara ngo bagenzura bagasanga atarabikoze nk'uko yari yabivuze.

Twagerageje kuvugana na Miss Bukiza ku murongo wa telefoni igendanwa, ntibyadukundira kuko atitabaga.

Miss Bukiza Ange Pascale w'imyaka 20 y'amavuko yatorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza y'Umutara Polytechnic tariki ya 4 Mutarama 2012.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Kaminuza ya Umutara Polytechnic Umuyobozi wayo, Dr Gashumba James, yatangarije IGIHE ko koko Miss yahawe iki gihano, ariko yirinda kugira byinshi atangaza.