Spiro yabonye u Rwanda nk’imari ishyushye kubera korohereza abashoramari ndetse no gushyiraho politiki zishishikariza abantu gushora mu bwikorezi butangiza ibidukikije.
Mu 2025 Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse kwandika moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali n’ibindi.
Ibi byatumye ibi binyabiziga bikoresha amashanyarazo byiyongera ku rwego rwo hejuru kuko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda.
Impamvu ni uko moto ari yo ikunze gukoreshwa cyane mu ngendo ku bantu bifuza kugera byihuse aho bagiye haba mu Mujyi no mu byaro.
Urebye nk’ibikorwa by’iterambere n’ubucuruzi byinshi bikorerwa mu Mujyi wa Kigali, abantu bakunze gukoresha uburyo bwa moto mu ngendo zabo.
Ibi kandi binajyana na gahunda ya leta yo kugabanya imyuka yangiza ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53%, gahunda rukeneyemo agera kuri miliyari 12$ bitarenze mu 2035.
Spiro iherutse guhabwa miliyoni 215$ (arenga miliyari 375 Frw) yo kwagura ibikorwa byayo bikagera kuri bose. Ni ryo shoramari rinini rishowe mu rwego rw’ubwikorezi bwifashisha amashanyarazi muri Afurika.
Spiro kandi iherutse kwegukana igihembo mu nama ya CEO Forum iherutse kubera mu Rwanda, cy’ikigo gikomeje kugira impinduka ku Banyarwanda.
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Amit Chawla yagiranye na IGIHE yagaragaje uburyo iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu myaka itatu ishize cyateye imbere ndetse gikomeje kwagura ibikorwa mu gufasha u Rwanda mu ntego rwihaye zo kurwanya iyangirika ry’ikirere.
Chawla yavuze ko igihembo baherutse kwegukana kigaragaza uburyo bakomeje guteza imbere imibereho y’abaturage n’uburyo ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikomeje kwisungwa mu bwikorezi bwa Afurika.
Ati “Dutewe ishema ndetse tunejejwe n’iki gihembo. Bigaragaza ko Spiro ari ikigo cyagerageje kugira icyo gikora mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage ndetse ubwikorezi bwifashisha amashanyarazi bukomeje gushinga imizi.”

Chawla yavuze ko ishoramari rya miliyoni 215$ baherutse kwakira rizafasha kwagura ibikorwa ku masoko y’ibihugu bitandukanye, icyakora u Rwanda rugakomeza kuba izingiro ryabyo.
Ati “U Rwanda ni ahantu h’ingenzi abantu bakwiriye kuba.” Uyu Muyobozi Mukuru wa Spiro yavuze ko u Rwanda ruzungukira muri iri shoramari rikomeye, binyuze mu kwagura inganda ziteranyirizwamo moto, ibikorwaremezo by’ingufu n’ibindi bikorwa.
Mu myaka itatu ishize Spiro itangiye gukorera mu Rwanda, yageze ku musaruro ufatika watumye uba mu bigo bya mbere bifite moto nyinshi z’amashanyarazi na sitasiyo zihindurirwamo batiri mu bice bitandukanye.
Kugeza ubu iki kigo gifite moto z’amashanyarazi zirenga ibihumbi 25 na sitasiyo zisimburizwamo batiri zirenga 350 ndetse iki kigo gishaka kwagura ibi bikorwa.
Chawla ati “Uburyo serivisi zikenewe byarushije imbaraga serivisi dutanga. Buri kwezi dushyiraho sitasiyo ziri hagati ya 50 na 60 buri kwezi.”
Spiro iteganya kwagura ibikorwa bikavanwa i Kigali gusa ahubwo bikagera mu turere 30 twose tw’u Rwanda. Ibi bishimangirwa n’ishoramari gikomeje gushyira mu bikorwaremezo by’ingufu n’ibikoresho.
Kimwe mu bikomeje gutuma bagura ibikorwa kirenze kurwanya iyangirika ry’ikirere, ahubwo ni n’uburyo moto z’iki kigo zikomeje kungura abazikoresha.
Izi moto zungura abazikoresha ugereranyije n’izikoresha lisansi mu buryo bugaragara. Bikanatizwa umurindi n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihenda umunsi ku wundi.
Chawla ati “Moto ya Spiro igura agera kuri miliyoni 1 Frw ugereranyije na moto za lisansi zigura hagati ya miliyoni 2,2 Frw na miliyoni 2,5 Frw. Ku bijyanye n’igiciro cyo kuzikoresha, abakoresha moto [zacu] bazigama hafi 50% ku munsi.”
Impamvu ni uko batiri yuzuye neza yakoreshejwe neza ishobora gufasha moto kugenda ibilometero 80 ugereranyije na kilometero 40 za moto ya lisansi yashyizwemo lisansi igura kimwe n’amashanyarazi yashyizwe muri iyi batiri.
Uburyo Spiro icuruza ni ukubaka n’ibikorwaremezo by’ingufu bifasha abakoresha moto aho kugurisha moto gusa. Ahubwo banashaka uburyo abaziguze bashobora kubona aho bashyiriramo amashanyarazi.

Ibi bivuze ko umuntu adategereza ko batiri yuzura ahubwo ahabwa indi yuzuye, ya yindi yari yafashe igashyirwamo umuriro igatwarwa n’undi gutyo.
Chawla yavuze ko batiri imwe ishobora gukoreshwa amasaha 20 ku munsi, ibituma ubu buryo bukora neza ndetse bukagezwa kuri bose.
Iki kigo kandi gifite ahantu mu Cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, hifashishwa mu guteranya moto no gutanga amahugurwa ku bakanika izi moto n’abandi bakozi.
Spiro ubu iteranyiriza moto mu Rwanda. Ibikoresho byifashishwa ibikura muri Aziya icyakora Chawla akagaragaza ko uko bagenda batera imbere biyemeje gushyiraho uruganda rukorera moto mu Rwanda.
Ati “Turi guhugura ba enjenyeri n’abatekinisiye 250 b’Abanyarwanda tugamije gushyiraho uruganda mu Rwanda.”
Spiro yatanze akazi ku bantu benshi mu Rwanda kuko uretse abamotari bakoresha moto zayo, ifite abakozi 1650 barimo abagore bangana na 38% ndetse intego ni uko bagera kuri 45%.
Nubwo babarura uyu musaruro wose, Chawla yavuze ko ubu bihariye hagati ya 15% na 25% by’isoko ryose, agaragaza ko kujya muri uru rwego bisaba kuba washoye imari ifatika.
Ati “Abakenera serivisi zacu bamaze kurenga uko twabiteganyaga. Ni amahirwe kuba turi muri uru rwego.”
Asubiza ku mpungenge zijyanye n’umutekano n’ibindi bibazo, Chawla yavuze ko ubwikorezi bwisunga amashanyarazi ari urwego rugitera imbere, rusaba ko abarurimo bahugurwa mu buryo bufatika.
Nubwo moto za Spiro zisuzumwa kenshi, Chawla yavuze ko n’abazikoresha baba bakwiriye guhabwa amahugurwa na cyane ko ubu bwikorezi bukomeje kwisungwa cyane.
Ku kibazo cy’imirongo y’abashaka guhinduza batiri ku masitasiyo atandukanye mu masaha abantu baba bakora ingendo zitandukanye, uyu muyobozi yavuze ko bari kwagura ibikorwa mu kugabanya iyi mirongo.
Ati “Turi gufungura sitasiyo nshya ku rwego rwo hejuru ndetse turi gukorana n’abafatanyabikorwa mu kongera amashanyarazi afite ingufu.”
Chawla yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushyiraho uburyo bworohereza abari muri uru rwego, nko guhagarika igurwa rya moto za lisansi n’ibindi byinshi.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda yavuze ko ibi byatumye abantu benshi bitabira moto zabo binaha icyizere gihamye abashaka gushora imari muri uru rwego.
Uretse u Rwanda, Spiro iri kwagurira ibikorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia. Icyakora Chawla yavuze ko amasoko yose bazaguriramo ibikorwa u Rwanda ruzakomeza kuba izingiro ry’ibikorwa byose.
Ati “Spiro Rwanda ishishikajwe no gufasha ibihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ubumenyi, ibikorwa n’imikorere idakemwa.”







Loading comments...
Tanga igitekerezo