{Kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima hafungiye umukobwa w’imyaka 19, ukekwaho kubikuza amafaranga 200,000 muri Banki y’Ubucuruzi (BCR) akoresheje sheki yibye Quincaillerie Eco-Marche.}

Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi, Tuyisenge Philomène yageze kuri BCR ku wa gatatu tariki 17 ukwakira, nyuma y’aho ba nyiri sheke, “Quincaillerie Eco-Marche”, bari bamaze kubwira iyo banki ko babuze agatabo kabo ka sheki kugira ngo baperereze barebe uwaba yayitwaye.

Tuyisenge we ahakana ko nta ruhare yagize mu iyibwa ry’iyi sheke, akavuga ko yashutswe n’inshuti ye Vumiliya Angelique w’imyaka 25 hamwe n’undi mugabo atazi.

Tuyisenge afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhima mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa polisi mu karere ko hagati, Supt Gakara N.Albert, yasabye amabanki yose kujya abanza kureba neza amasheke abantu bazanye bakanita ku mikono ya ba nyir’ayo kugira ngo hirindwe ubujura.

Supt Gakara yongeyeho ko abandi 14 bagerageje gukoresha sheke mpimbano, nabo bamaze gufatwa.

Supt Gakara akangurira abantu bose gukomeza ubufatanye n’inzego zose bahanahana amakuru, kuko niyo nzira yo kurandura burundu ubujura n’ibindi byaha byose mu gihugu.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Tuyisenge azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, cyangwa ihazabu y’inshuro ebyiri cyangwa eshanu z’ibyo yibye bagendeye ku ngino ya 300 iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.