Amafanga yose akenewe n’aka karere ni 8.142.000.000 Frw, mu gihe imiryango ikeneye kuvanwa mu manegeka habarurwa 2.714.
Ubuyobozi bugaragaza ko hakenewe kubakwa inzu 200, inzu 823 zo zikeneye gusanwa, hakubakwa ubwiherero 294, mu gihe ubwiherero 1.501 buzasanwa.
Muri izi nzu harimo izigera kuri 919 zangijwe n’ibiza n’izindi 772 zizimurwa kuko ziherereye mu manegeka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, aherutse gutangariza IGIHE ko ikibazo cy’amacumbi y’abatuye mu manegeka bakizi ndetse bamaze kubarura abagifite bose.
Ati “Ikibazo cy’amacumbi y’abagituye mu manegeka kiri mu bituraje ishinga, twamaze kubabarura tumenya umubare wabo n’ibikenewe, aho muri gahunda y'imyaka itanu y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2) 2024/29, hakenewe arenga miliyari 8 Frw kugira hubakirwe imiryango imiryango irenga 2.000 ituye mu manegeka.”
Kuva ibiza byibasiye aka karere mu 2023 byaba kugeza umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 urangiye hari hamaze kubakirwa imiryango 747 yagizweho ingaruka n’ibiza, yimuriwe ahadashyira ubuzima bwayo mu kaga.
Ni mu gihe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26 hazubakwa inzu 100, izimaze kuzura zikaba zimaze kugera kuri 76, ni mu gihe hazasanwa inzu 100 muri zo izigeze kuri 80 zamaze kuzura, aho ingengo y'imari yakoreshejwe ari 69.500.000 Frw.
Meya Nkusi avuga ko imirimo ikomeje kugira ngo inzu zisigaye kubakwa n’izizasanwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26 zuzure.
Yaboneyeho gusaba abaturage gushishikarira gutura mu midugudu, kuko imiterere y’ubutaka bwo muri aka karere ari imisozi miremire kandi hagira ubutaka busoma amazi bigatiza umurindi ibiza by’inkangu.





Loading comments...
Tanga igitekerezo