Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 6 Kamena 2026.

Umushara fatizo uriho mu Rwanda washyizweho mu 1974, ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.

Iyi ngingo ivugwaho kenshi abantu bayihuza n’izamuka ry’ibiciro ku masoko nyamara ibyo batahana mu mufuka wabo byo bitiyongera.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko urebye uruhande rw’umukozi aba ashaka ko amafaranga yiyongera ariko wajya ku ruhande rw’umukoresha ugasanga birazamura ibyo akenera ngo akazi gashobore gukorwa.

Ati “Uriya mukozi we iyo umushahara fatizo ushyizwe hejuru y’igiciro kiri ku isoko we arishima akavuga ati nongerewe amafaranga, ariko iyo urebeye ku ruhande rw’umukoresha, iyo umushahara fatizo wawushyize ku giciro kiri hejuru y’ibiciro biri ku isoko ubwo uba wongereye amafaranga yifashishwa mu gutunganya ibikorwa cyangwa serivisi.”

Yatanze urugero ku muntu ufite uruganda cyangwa ikindi gikorwa gikoresha abakozi ashobora guhemba buri wese ibihumbi 50 Frw, umushahara fatizo wajyaho bigasaba ko ahembwa ibihumbi 80 Frw, avuga ko haba habayeho kongera amafaranga rwiyemezamirimo asabwa kugira ngo ikigo cye gikomeze gukora.

Ati “Uwakoreshaga abantu 10 kuko akeneye gukora ashobora kuvuga ngo aba bantu 10 ntabwo nkishoboye kubahemba, uyu munsi ubwo batatu ndabirukana, ndakoresha barindwi kuko ni bo nshoboye guhemba. Nk’Igihugu rero dukwiye kureba aho ni ho twungutse? Kuko tugize abantu batatu bagiye mu bushomeri.”

Yasobanuye ko abakozi basigaye mu kazi umushahara wabo wiyongera ariko agiyeho aba ari ya yandi yahembaga abakozi basezerewe.

Ati “Aho kugira ngo dutekereze ngo icy’ingenzi ni amafaranga yanditse ku rupapuro ahubwo…ushobora kongera umushahara wa buri wese ibiciro na byo bikiyongera ku isoko. Ibiciro iyo byiyongereye wongereye umushahara ntacyo biba bimaze. Icyo dukwiye kureba nk’Abanyarwanda ni ukuvuga ngo ni gute twafasha ba bakozi 10 gutanga umusaruro wisumbuye? … Icyo dukwiye kureba ni umusaruro twongereye ungana ute? Umukozi ntajye ku kazi kubera ko azi ko umushahara ari ibihumbi 50 Frw abe aho akubeshye ko agukorera nawe umubeshye ko umuhemba.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko kongera umusaruro byatuma imishahara y’abakozi yiyongera mu buryo bworoshye.

Ati “Nitwongera umusaruro n’ibyo kongera umushahara bizikora, ntabwo abakozi 10 bongereye umusaruro, umukoresha ntawamwibutsa ngo abongeze umushahara.”

Yagaragaje ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kutabyaza umusaruro uhagije ibyo abantu bakora kuko haba mu buhinzi usanga nk’ibigori abantu bahinga hegitari igasarurwaho toni ebyiri nyamara bashobora gusarura toni umunani kuri hegitari ebyiri.

U Rwanda rushimangira ko ruzashyira imbaraga mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi ku buryo batanga umusaruro ujyanye n’igihe.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko ubu hagezweho guhanga imirimo myiza, isaba ubumenyi bwihariye kandi ihemba neza.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bashomeri n’abakora mu Rwanda yagaragaje ko imirimo mishya yahanzwe mu 2025 idashamikiye ku buhinzi ari 238.491, bigaragaza ukwiyongera ku gipimo cya 8,9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko abantu bakwiye kongera umusaruro w'ibyo bakora, umushahara na wo ukaziyongera
Ikiganiro n'abanyamakuru cyarimo abaminisitiri batandukanye barimo uw'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Dominique Habimana w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Dr Nsengiyumva yerekanye u Rwanda rwiteguye gukomeza gufasha abaturage kutaremererwa n'ibiciro ku masoko

Amafoto: Kwizera Herve