Uyu nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Gakenyeli A, ho mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana,
Intandaro y’iyi mirwano ngo yaba ari imwe mu mitungo nyakwigendera yasize, irimo akabari kazwi ku izina rya Ideal gaherereye mu Mujyi wa Nyanza ahateganye na Banki ya Kigali (BK), ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nyakwigendera yari yarashyize aho yari asigaye akodesha, akaba yahabanaga na mushiki we uzwi ku izina rya Betty, dore ko ngo yapfuye atakibana n’umugore we.
Bamwe bagaragaye muri iyi mirwano n’imvururu, ngo harimo abavandimwe b’uyu nyakwigendera , nkuko abari bitabiriye umuhango wo kurangiza ikiriyo babitangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Umwe mu bavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko ngo nawe yaba ari mu bateje iyo mirwano, aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati "Icyateye ibyo byose, byatewe na mama wacu washatse gusa n’ubwira abana ba Michel ko imitungo yose ari iyabo, nyamara akirengagiza ko igihe yari arwaye, yaba nyina yaba n’abana nta n’umwe wahahingutse kugera apfuye, nyamara babona amaze gupfa bakihutira kuza kubaza aho imitungo iri ngo ni iyabo.”
Yakomeje agira ati "Na mbere y’uko arwara ntibari bazi uko abayeho, ntibanamwegeraga kuko nyina yari yaramubangishije nta mishyikirano bagiranaga, n’iyo mitungo bashaka ntibazi aho iri uretse akabari.”
Betty kuri we, ngo asanga kuba iyo mirwano yabaye, byatewe n’agahinda kamushenguraga umutima kubera ko ngo icyo abana bitayeho ari imitungo, atari uko se yaba yapfuye, kandi bakabibaza mu gihe bakibura nyakwigendera.
Ku ruhande rw’uwari umufasha wa nyakwigendera, Uwamahoro Basmati avuga ko kuri we ibibazo byose abona birimo guterwa n’uko baramukazi be bashaka kwigwizaho umutungo wa nyakwigendera, kandi ngo yarasize abana, ati "Uwo mutungo wakagombye kubarera.”
Asobanura ko we atiteguye guhangana na baramukazi be, ahubwo ngo we azifashisha inzira y’amategeko n’ubutabera.
Kuri ubu ngo uyu mugore Uwamahoro na nyakwigendera Michel Twagirayezu wari umugabo we, bari mu nzira zo gutandukana mu Nkiko, gusa ngo uyu nyakwigendera yitabye Imana urubanza rutararangizwa.
Muri iyi mirwano, ngo hangirikiye imodoka yamenetse ibirahuri, ndetse n’ikirahuri cy’idirishya, nyuma babonye bikomeye, ngo hitabajwe Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ihosha imirwano.
Polisi yasabye ko inama zibera aho nyakwigendera yabaga zahagarara, umutungo wa nyakwigendera ukabungabungwa, nyuma ubuyobozi bukazashaka igisubizo gikwiye.




Loading comments...
Tanga igitekerezo