Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 24 ibaye, hari abayiguyemo bamaze gushyingurwa mu cyubahiro hirya no hino mu nzibutso, ariko haracyari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe.

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa 10 Mata 2018, Umuyobozi w’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), Gafaranga Omar, yavuze ko kugeza ubu hari benshi batari babona.

Yagize ati “Icyo dusaba abantu n’ubu turabivuga buri gihe ko ukuri gukwiriye gushyirwa hanze, hano tugira amahirwe ko abantu bari bahatuye batigeze bahimuka, icyo tubasaba rero ni uko iyo mibiri bayitwereka kuko irahari ntabwo iraboneka n’amazina turayafite ariko turizera ko izaboneka kuko ukuri kuzageraho kugaragare.”

Yakomeje agira ati “Turasaba ko wenda niba baba banatinya kwigaragaza wenda bagende bahashyire ikimenyetso nibura bucye mu gitondo tukibone duhite tuyikuramo tuyihe icyubahiro.”

Yavuze ko uko byagenda kose izaboneka kuko ngo aho interahamwe zakoreraga hari abantu bahatuye.

Habarurwa Abatutsi barenga 200 bishwe mu yahoze ari Segiteri Biryogo bakajugunywa mu rwobo runini rwari ruhari, Gafaranga avuga ko hakiri imibiri y’abantu barindwi kugeza ubu batazi aho iherereye.

Basaba ko ahiciwe abatutsi hashyirwa inkuta zikandikwaho amazina

Mu Murenge wa Nyarugenge nta rwibutso rwa Jenoside ruhari bituma abayirokotse basaba ko nibura hashyirwaho inkuta zizandikwaho amazina y’abaguye mu rwobo rwari ruri muri Segiteri ya Biryogo n’abaguye mu kigo cya gisirikare cya Camps Kigali.

Gafaranga yagize ati “Uyu murenge nta rwibutso rurimo kuko abantu bacu bari bashyinguye mu gifureri kuko hari abavanywe hano, twasabye ko mu ngengo y’imari y’akarere hagomba gushyirwamo amafaranga azategura ibimenyetso, hagategurwa ibikuta tukazashyiraho amazina cyane cyane ahahoze segiteri Biryogo no mu marembo y’ikigo cya Camp Kigali.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko bafatanyije na IBUKA na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, ngo bazareba uko bazubaka vuba.

Yagize ati “Tuzafatanya na IBUKA, dufatanye na CNLG kugira ngo tureba icyo twakora kuko hari aho twagiye twubaka inkuta zitandukanye kugira ngo bajye bajya kuhibukira no kuhashyira indabo mu gihe gikwiriye, tuzafatanya rero kugira ngo turebe icyo twakora kuko si urukuta rwa mbere twaba twubatse, tuzareba izo twashyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tugendeye ku bushobozi, tuzabikora.”

Kuva ku wa 7 Mata 2018, Abanyarwanda batangiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke twiyubaka.”

Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro
Munyanshoza yaririmbye indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyanama muri Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Masozera Pierre, ni we watanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko bafatanyije na IBUKA na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, ngo bazareba uko bazubaka vuba
Umuyobozi w’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gafaranga Omar
Hatanzwe ubutumwa bujyanye no kwibuka binyuze mu mivugo