Ni igikorwa cyakozwe ku wa 19 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Aba bakozi basobanuriwe amateka yaranze Akarere ka Kicukiro mu bihe bya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ayo ku wa 11 Mata 1994 ubwo Ingabo z’Ababiligi zataye Abatutsi muri ETO Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Nyuma bunamiye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isaga 105.000 y’inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Umuyobozi wa ‘Our Past Initiative’, Intwari Christian, yavuze ko ubuvugizi ari bumwe mu bikorwa bakora binyuze mu gufatanya n’ibigo bitandukanye byaba iby’abikorera cyangwa ibya leta kugira ngo bafatanye mu guteza imbere abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Igikorwa nyamukuru cy’uyu munsi, dufatanyije na Sosiyete ya Choplife, twahisemo kugeza Mituweli ku bagenerwabikorwa bagera ku 1000, hakaba hatanzwe inkunga ya miliyoni 5 Frw ndetse iyi ni inshuro ya gatatu dukoranye n’iyi sosiyete kandi ndahamya ko tuzakomeza gukorana.”

Yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga, cyane ko urubyiruko ari wo mubare munini w’abazikoresha, agaragaza ko kurushaho gusobanukirwa amateka ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’ikibi ugitsindisha ukuri.

Umuyobozi Mukuru wa Choplife mu Rwanda, Cyuzuzo Aimée Pacifique, yavuze ko gusura urwibutso ari uguha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bikanafasha urubyiruko n’abanyamahanga bakoramo kumenya amateka no kuyasigasira.

Yagaragaje ko igikorwa bakoze ari bumwe mu buryo bwo guhumuriza abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubasubiza icyizere kugira ngo bumve ko batari bonyine ndetse bibarinde kwigunga. Ati “Twahisemo gutanga inkunga ya Mituweli kuko tuzi agaciro k’ubuzima kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Our Past Initiative ni umuryango wavutse mu 2012 ivuye ku Itsinda Sixth City Entertainment.

Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda.

Ni mu gihe Choplife ari Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yarashinzwe n’umushoramari n’umuhanzi Mr Eazi.

Our Past Initiative na Choplife batanze inkunga ya miliyoni 5 Frw yo kugurira abarokotse Jenoside batishoboye Mituweli
Aba bakozi  basobanuriwe amateka yaranze Akarere ka Kicukiro mu bihe bya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994
Umuryango wa Our Past Initiative na Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ya Choplife, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi wa ‘Our Past Initiative’, Intwari Christian yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga