Uyu muhango uba kuri uyu wa Kabiri, biteganyijwe ko witabirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, Abadipolomate, abarimu abashakashatsi n’abandi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri butahwe mu Bufaransa ni urushingiye ku kimenyetso cyiswe ‘Les Archives’. Cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na Ibuka France.

Iki gihangano cya ‘Les Archives’ cyakozwe na Grada Kilomba ukomoka muri Portugal. Kigizwe n’inkingi ebyiri ziteganye ziri mu ishusho y’urukiramende.

‘Les Archives’ izajya ikoreshwa nk’ahantu hahoraho ho kwibukira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iherereye i Pari rwagati mu gace kazwi nka Esplanade Habib-Bourguiba.

Biteganyijwe ko nyuma yo gufungura uru rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa ku meza na Perezida Macron n’umugore we, Brigitte Macron. Ni ibirori bibera mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Palais de l'Élysée.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée, bisobanura uyu muhango uzashimangira ubwiyunge bumaze imyaka myinshi butangiye hagati y’ibihugu byombi n’umuhate w’ubushakashatsi no kugaragaza ukuri.

Elysée kandi yatangaje ko uyu muhango uzashimangira ijambo Perezida Macron yavugiye mu Rwanda tariki ya 27 Gicurasi 2021, ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside.

Icyo gihe yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yemera ko u Bufaransa bwirengagije ibimenyetso byagaragazaga ko Abatutsi bategurirwaga Jenoside, bushyigikira Leta ya Juvénal Habyarimana.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa