{Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda byafatanyije umukwabu wo kujya kugenzura aho Kanyanga zikorerwa kuko zivugwaho kwangiza ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi, iki gikorwa kikaba cyakozwe mu rwego rwo gukomeza guhuza imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge.}
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Rutaganira Dismas, yabwiye IGIHE ko uyu mukwabo wabaye kuri iki cyumweru ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi, mu rwego rwo guhashya iki kiyobyabwege gicuruzwa mu buryo nyambikamupaka, kikaba kivugwaho kwangiza ubuzima bwa bamwe n'intandandaro y’ibindi byaha.

CSP Rutaganira yakomeje avuga ko abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 40 bambutse Umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi bagiye gufasha aba Uganda kugenzura itekwa rya Kanyanga n'icuruzwa ryayo mu buryo butemewe mu gace ka Katuna.
Yagize ati “ Ubundi nubwo hari Kanyanga ziza mu Rwanda ziturutse mu byaro bya Uganda, naho abaturage ntibemererwa kuzenga ngo bahite bazicururiza mu byaro ahubwo basabwa kujya kuzigurisha uruganda zigakurwamo Uganda Waragi (yujuje ubuziranenge).”
Ibi ngo ni bimwe mu bigaragara mu itegeko rya Kanyanga n’imikoresherezwe yayo mu gihugu.

Yakomeje avuga ko baza kugenzura aho Kanyanga zitunganyirizwa mu rwego rwo gukumira ko iki kiyobyabwenge cyakomeza gukwirakwizwa no gukreshwa nabi mu baturage b’u Rwanda n’aba Uganda.
Bikunda kuvugwa ko ibiyobyabwenge bitandukanye birimo na Kananga bifatirwa mu Banyarwanda baturiye imipaka cyane kurusha ahandi, kuko ari na ho bikomoka mu baturanyi.

Jean Claude Ntawitonda




Loading comments...
Tanga igitekerezo