Minisitiri w’Abubanyi n’Amahanga akaba n’Umvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje iby’ubu busabe ubwo yitabaga Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga abagaragariza uko politiki y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ihagaze.
Mushikiwabo yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yanditse isaba ko bazakorera inama y’ibihugu bigize uwo muryango ku butaka bw’uRwanda mu mu Karere ka Rubavu.
Iyi nama ngo niramuka ibaye izaba iri iya mbere izaba ihuje abakuru b’ibi bihugu kuva mu mwaka wa 1992.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Tukibona icyo cyifuzo twaracyishimiye cyane, dutegereje ko bazatumenyesha itariki nyakuri inama izaberaho, CEPGL idufiye akamaro twese, yoroshya ishoramari hagati y’ibihugu byose biyigize, ndetse ni ingirakamaro no mu bijyanye n’umutungo kamere ndetse n’umutekano w’ibihugu byose”.
Iyi nama yagiye iteganywa kuba kuva mu mwaka wa 2007 ariko ntibishoboke gusa abaminisitiri bajyaga bagira umubonano i Bujumbura ndetse n’i Rubavu, bakemeza ibyo bagomba kugeraho.
Mushikiwabo yavuze ko iki ari icyifuzo bari bafite kuva mu myaka itatu ko abakuru b’ibihugu byose bahura bakareba ibibazo biri muri aka karere , kikaba ngo ari umwanzuro mwiza Congo yafashe.
Yemeje kandi ko inama igihe guhuza uruhande rwa RDC, u Rwanda n’u Burundi izabera i Rubavu mu kwezi kwa Werurwe ku itariki itaratangazwa.
Kuri iyi nama umwe mu bayobozi ba CEPGL yatangarije The New Times dukesha inkuru ko imyanzuro y’uyu muryango yashyizweho mu mwaka wa 1976 idaha ububasha bwose abaminisitiri b’ibi bihugu gufata imyanzuro fatizo, hagomba gutegerezwa inama y’ abakuru b’ibihugu.
Mu byo iyo nama izareba harimo kwiga ku mpinduka zashyirwamo abaminisitiri bakajya bafata iyo myanzuro kuko bitoroha ko abakuru b’ibihugu bajya babonana mu buryo bworoshye igihe cyose.
Mu bigomba kurebwa harimo kandi ukuntu Umugezi wa Rusizi wabyazwa ingufu zihagije z’umuriro dore ko ukoreshwa n’u Rwanda ndetse na Congo; ibi bihugu kandi bizareba ku bijyanye no kuzamura ubukungu bw’ibihugu bigize CEPGL.
Mudandi Frank




Loading comments...
Tanga igitekerezo