{Ku itariki 22 Nzeri 2014, umuturage yishwe arashwe abandi batatu bakomeretswa n’amasasu mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu aho iperereza ry’ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye ryerekana ko ubwo ubwicanyi bushinjwa Cpl Habiyambere Emmanuel, wahise atabwa muri yombi.}

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Major René Ngendahimana, riravuga ko RDF ibabajwe bikomeye n'ubwo bugizi bwa nabi kandi ibwamaganiye kure.

Major Ngendahimana akomeza ati “Iki gikorwa kigayitse kinyuranyije bikomeye n’umuco n’imyifatire myiza bisanzwe biranga Ingabo z’u Rwanda (RDF). Nk’uko bisanzwe zikaba zidashobora kwihanganira bene iyo myitwarire.”

Ni muri urwo rwego Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwahise butangira iperereza ku byabaye. Iperereza nirirangira, ukekwaho icyaha azashyikirizwa Inkiko za gisirikare kugira ngo aburanishwe. Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igihano kiremereye giteganywa n’amategeko.

RDF irihanganisha umuryango n’inshuti z’uwitabye Imana ndetse n’abakomerekeye muri ubu bugizi bwa nabi.