Uyu muganda wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022. Wibanze ku gutera ibiti by’ubwoko butandukanye.
Abayobozi ba RSSB basabye abaturage kwiteganyiriza muri Gahunda ya Ejo Heza kuko akabando k'iminsi gacibwa kare kakabikwa kure, banibukije abatararangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza kubisoza ngo bazabone uko bivuza.
Umuyobozi muri RSSB ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango ba Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yasabye abaturage kuzirikana ko ari ingenzi kwishyura umusanzu wose w’ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Ubuyobozi bwacu bwaratworohereje ku buryo umuntu wishyuye 75% ashobora kwivuza. Nabasaba ko mwatanga nasigaye ku buryo tuzagera muri Mutarama 2023 mwarangije kuko utazuzuza umusanzu atazivuza. Mwibuke ko nimumara kuyatanga muzatangira kuzigamira undi mwaka wa 2022/2023.’’
Yashimiye abaturage b'Umurenge wa Nyakarenzo kuba ari aba mbere muri uyu mwaka mu Karere ka Rusizi mu kwishyura mituweli, abasaba guhiga ko baza no mu myanya ya mbere mu kwizigamira muri Ejo Heza.
Ati “Nkaba nsaba abaturage gutangira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza hakiri kare kugira ngo nimugera mu zabukuru tutazaba umuzigo kuri Leta ndetse no kubana bacu kuko akabando k'iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Annicet, yijeje RSSB ko bishoboka cyane ko bakwegukana igikombe cy'Ejo Heza cyakora asaba abaturage kubimufashamo.
Yagize ati “Ndabasaba kwirinda ubusinzi, nimuzajya munywa icupa rimwe mujye muzigame irindi. Aho tugana ni mu zabukuru kandi nta mbaraga tuzaba dufite.Tugomba kwiteganyiriza muri Ejo Heza.’’
“Ubu dukorera ku mihigo mu gihugu turi ku mwanya wa cyenda muri mituweli ariko turifuza ko tuzasoza uyu mwaka turi muri batanu ba mbere. Ibyo byose ntitwabigeraho nta suku dufite. Tugomba gukora isuku aho turi hose kandi dufatanyije ntacyatunarira".
Bimwe mu byakozwe mu muganda rusange harimo kubakira utishoboye ndetse no gutera imikindo ku muhanda uva Kamembe ugana Bugarama.
Nyuma y’Umuganda Rusange, Ikipe ya RSSB yakinnye umukino wa gicuti n'Uruganda rukora Sima, Cimerwa, itsindwa igitego 1-0.
















Loading comments...
Tanga igitekerezo