Amakusanyirizo atandatu ari gusanwa arimo MCC Mizingo, MCC Coderu, MCC Gitwa, MCC Bugeshi, MCC Mudende na MCC Nkomane.

Imirimo yo gusana aya makusanyirizo yatangiye tariki 20 Gicurasi 2026. Izamara amezi atatu.

Gusana ikusanyirizo ry’amata rya Mizingo bizatwara arenga miliyoni 82 Frw, irya Coderu bitware miliyoni 66 Frw na ho gusana irya Mudende bitware miliyoni 73 Frw.

Gusana ikusanyirizo rya Nkomane bizatwara miliyoni 74 Frw, irya Gitwa ritware miliyoni 67 Frw mu gihe irya Bugeshi rizatwara miliyoni 62 Frw.

Ubusanzwe amakusanyirizo y’amata (Milk Collection Centre) yashyizweho muri gahunda yo gufasha abaturage gutunganya umusaruro w’amata no guteza imbere ibikomoka ku bworozi.

Ayo makusanyirizo ari hirya no hino mu gihugu afitiye abaturage akamaro kuko batagikora urugendo rurerure bashaka aho bagurisha bakanatunganyiriza umukamo wabo.

Koperative Zirakamwa Twicundire ikorana na MCC Mizingo, Ndazigaruye Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uku gusana amakusanyirizo bizabafasha kunoza isuku.

Ati “Ahantu hakirirwa amata hagomba kuba hari isuku ihagije, amakusanyirizo menshi yari agejeje igihe cyo kuvugururwa kuko amwe yari ashaje hari n’andi atari agifite uburyo bwiza bwo kuhakirira amata.

Ndazigaruye yakomeje avuga ko amakusanyirizo menshi yari afite ikibazo cy’ahashyirwa ibisabo bakonjesherezamo amata mbere yo kuyohereza ku ruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi w’inka muri aka karere, yasabye aborozi kuzarushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Ati “Ubuyobozi bwiza bwatekereje ku kamaro k’inka ku muturage. Ni na yo mpamvu bwemeje iyi ngengo y’imari ya miliyoni zirenga 420 Frw kugira ngo amakusanyirizo asanwe, kandi bizajyane no kunoza serivisi mutanga mutanibagiwe kuzamura umukamo.”

Imibare yo muri Mutarama 2026 igaragaza ko mu Karere ka Rubavu habarurwa inka 32.645 zirimo izo muri gahunda ya Girinka 12.647 zimaze gutangwa kuva mu 2006.

Miliyoni 420 Frw ziri kwifashishwa mu gusana amakusanyirizo y’amata i Rubavu