Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko bitarenze 2029 ibi byumba by’amashuri 909 bizaba byaramaze kubakwa. Mu myaka ibiri ishize 2024/25 – 2025/26 hubatswe ibyumba 84.
Mu 2024/25 hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 29, mu gihe muri 2025/26 hubatswe 55.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ibi byumba by’amashuri nibyuzura ubucucike buzaba amateka.
Ati “Ibyumba by’amashuri byigiramo abanyeshuri benshi bisobanuye ko hakirimo ubucucike, bikeneye kujyana n’ubwiherero ndetse n’intebe abana bicaraho, bwiyongera cyane mu mirenge igenda itera imbere buri munsi, ari yo mpamvu abafatanyabikorwa turi kubasaba kudufasha kugaragaza uruhare rwabo, kandi na Leta uko ubushobozi bugenda buboneka hari ibyo ikora.”
Mu gukomeza kongera umubare w’ibyumba by’amashuri muri aka karere biteganyijwe ko mu 2026/27 ibyubakwa biziyongera bigere kuri 489.
Mu mwaka wa 2027/28 ibyumba by’amashuri i Rutsiro biziyongera bigere kuri 789, mu gihe mu mwaka uzakurikiraho wa 2028/29 biziyongera bikagera kuri 993.
Muri gahunda y'Igihugu y'imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1) 2017/24, mu Karere ka Rutsiro hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 914 n’imisarane 1.243.






Loading comments...
Tanga igitekerezo