Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, ku wa 5 Kamena 2026.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yahamirije IGIHE aya makuru.

Ati “Nibyo koko Uwamungu Claude w’imyaka 26 wabanaga n’umugore we byemewe n'amategeko yanyoye umuti wica udukoko bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro, mu gihe bakimwitaho ahita ashiramo umwuka, amakuru avuga ko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'umugore we.”

“Aya makimbirane yakomotse ku kuba yaramugiriye inama yo kubaho adatunze telefone, kugira ngo atagirana umubano n’abandi bagabo, mu kumufuhira amurinda guhura n’abandi.”

Gitifu Ukwishaka kuri we asanga ibyakozwe n’uyu mugabo ari ubujiji bwo kutumva ko ubuzima buruta ibindi, agahitamo kubwiyambura.

Yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe bafitanye ikibazo bakwegera ubuyobozi cyangwa bakajya mu mategeko, aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima.

Umurambo wahise ushyikirizwa umuryango kugira ngo ushyingurwe.