Abahuza mu bwishingizi bafasha abakiriya kumenya ubwishingizi bakeneye, bakanabagira inama mu bijyanye n’amasezerano bagirana na sosiyete z’ubwishingizi.
Mu nama y’iminsi ibiri yahuje sosiyete z’ubwishingizi n’Urugaga rw’abahuza mu bwishingizi mu Rwanda [Rwanda Insurance Brokers Association] n’abaturutse mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, hagaragajwe ko hakiri icyuho gikomeye mu gushishikariza abaturage kugana ibigo by’ubwishingizi.
Iyi nama yigaga ku hazaza h’ubwishingizi mu Rwanda, yasuzumye icyuho kigihari mu kwitabira serivisi z’ubwishingizi n’ingamba zafatwa kugira ngo abaturarwanda bose babwitabire.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abahuza mu bwishingizi mu Rwanda, Mubiligi K. Jean Pierre, avuga ko uruhare rw’abahuza mu bwishingizi rukenewe cyane kuko abenshi mu bafata ubwishingizi usanga batajya basoma amasezerano y’ubwishingizi bagiye gufata, ibi bikajyana no kuba butaraba umuco.
Ati ’’Nk’abafata ubwishingizi bw’ibinyabiziga abenshi usanga badasoma amasezerano, twebwe iyo tugiye guhagararira umuntu tuba tuzi icyo tuvugana na bo kandi turuzuzanya kuruta uko umuntu yakwigirayo”.
Mubiligi avuga ko bimwe mu bibazo bihari ari uko usanga mu Rwanda ubwishingizi butaraba umuco nk’ahandi hakaba na serivisi mbi abantu baba barahawe ari na ho abahuza mu bwishingizi baba igisubizo kuko batuma serivisi zihuta umukiriya akishima.
Yagaragaje ko mu byo bateganya gukora harimo n’ikoranabuhanga ryahuza abakiriya na sosiyete z’ubwishingizi ku buryo byakwihutisha serivisi niba ari imodoka ikoze impanuka sosiyete igahita ibibona ndetse n’igaraje rigahita rihagera.
Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu BNR, John Rwangombwa, afungura iyi nama yasabye abahuza mu bwishingizi kubyaza umusaruro amahirwe ahari n’ikoranabuhanga ririmo koroshya imitangire ya serivisi.
Ati "Birakwiye ko mugendana n’ikoranabuhanga rishya nko gukoresha telefoni ngendanwa mu kugeza serivisi z’ubwishingizi ku Banyarwanda bose”.
Guverineri Rwangombwa agendeye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19, yabijeje ubufasha n’ubufatanye mu kuzamura iri soko ry’ubwishingizi, asaba abaririho gukoresha imbaraga bakabyaza umusaruro amahirwe ahari.
Ati “Icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ubucuruzi ariko leta yashyizeho ingamba zihamye zo kuzahura ubukungu mu koroshya ubucuruzi no mu bwishingizi tuzakomeza kubafasha ariko namwe murasabwa gushyiramo imbaraga kugirango muzamuke”.
Uwamahoro Regina Brigitte witabiriye iyi nama yagaragaje ibibazo ubwishingizi bugifite birimo imyumvire n’ubukangurambaga buke, bityo akaba ari uruhare rw’abahuza mu bwishingizi mu gufasha abaturage kumenya no gukorana neza n’ibigo by’ubwishingizi.
Ati ’’Ubwishingizi ntabwo buragera kure nk’uko tubyifuza kuko hari abatinya bitwaje ko buhenze ntibihutire kubufata.”
“Hari n’abatarabumenya neza ngo bamenye ibyo bagomba kwishingira. Harasabwa uruhare runini rw’abahuza kuko babasha kugera byihuse ku mukiriya bakanamuhagararira kandi abakiriya twabonye binyuze ku bahuza ubona bigenda neza.”
Umuhoza Adeline nawe witabiriye iyi nama agaragaza ko hakiri icyuho mu kwitabira kwishinganisha muri srivisi zitandukanye, agaragaza kwigisha nk’igisubizo.
Yatanze urugero rw’aho nk’ubuhinzi usanga ari ishingiro ry’ubukungu ariko kwitabira ubwishingizi bikaba bikiri hasi.










Loading comments...
Tanga igitekerezo