{Urukiko Rukuru rwa Repuburika y’u Rwanda rwagize umwere Senateri Nzirasanaho Anastase, ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjwaga, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2014. }

Ku itariki 20 Werurwe 2014, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye uwahoze ari Senateri Nzirasanaho Anastase igifungo cya burundu y’umwihariko, bumaze kumuhamya icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahitwa mu Mataba, ariko rumuhanaguraho icyaha cy’uruhare rwe mu rupfu rwa Dr Gafaranga Theoneste n’umushoferi we Deo.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka, rwashyikirijwe ubujurire bwa Nzirasanaho agaragaza ko umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo yafashe ibintu uko bitari, akamushinja ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mataba.

Ikirego cy’ubujurire bwa Nzirasanaho Anastase cyagejejwe muri uru rugereko muri Werurwe 2014, rutangira kuburanishwa muri Gicurasi.

Kuba abatangabuhamya bashinja Nzirasanaho bavuguruzanya, ntibahurize ku wasohoye imbunda mu modoka n’uwayihaye Neretse na Ndayisaba, imbunda kuza mu modoka ntibihagije ngo hamenyekane uwayitumwe hagati ya Nzirasanaho n’umusirikare witwa Kayibanda Innocent bari kumwe mu modoka.

Kuba nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Nzirasanaho yiyemereye ko yatumwe imbunda akayizanira Neretse, kuba nta kigaragaza ko mu gihe cy’ikusanyamakuru hari aho Nzirasanaho yemera kuzana imbunda, ni zimwe mu ngingo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imipaka rwashingiyeho rumugira umwere ku cyaha yari yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rw’i Nyamirambo.

Ikindi ni uko urukiko rwagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha bwaragaragaje ko Nzirasanaho yari mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatusti, ibyo ntaho bishingiye , bityo ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bitamuhama , agirwa umwere.

Bamwe mu bitabiriye isomwa ry’urubanza barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu Mataba, mu karere ka Gakenke, bishimye.

Umwe muri bo, Musengamana Rambert yagize ati “Imikirize y’uru rubanza ni ishimwe ku Mana. Nzirasanaho ni umwe mu bantu bashoboye kudufasha kugira ngo tumenye ukuri ku byabaye iwacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twari twababajwe rero no kuba bari bamugeretseho ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi barimo na mukuru wanjye. Kumuhamya ibyaha hari agatsiko kamurwanya kuko yagaragaje uruhare rwa Neretse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihe ukuri guhari ni ko kwaganza.”

Hakorimana Alexis na we warokotse Jenoside yatangarije IGIHE ko Nzirasanaho yagize igikorwa cy’ubutwari cyo guhungisha bamwe mu bahigwaga, no kuba yaritanze mu bihe bya Gacaca.

Yagize ati “Twari tubabajwe cyane n’uko abagombaga kubazwa ibyo bakoze bahindukiye bagafata amakosa yabo akaba ariwe bayagerekaho. Bashakaga inzira yo kumushyira mu rwobo kuko atifatanyije na bo.”

Nzirasanaho Anastase aganira na IGIHE yagize ati “Ubucamanza bw’u Rwanda bigaragara ko bukora neza umuntu ntarengane. Ikindi ni uko umuntu afite uburenganzira bwo kujurira iyo atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko. Nshima kandi kuba Leta y’u Rwanda ifite ubutabera burenganura abarengana.”

Twashatse kuvugana n’Ubushinjacyaha kugira ngo twumve icyo buvuga ku mwanzuro w’urukiko ariko ntitwashoboye kuvugana nabo.

Urubanza No RPA 0008/14/HCCI, Senateri Nzirasanaho aburana n’Ubushinjacyaha, mu bujurire ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwasomwe ababuranyi bombi nta n’umwe uri mu rukiko.