Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara XI’ yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 9 Ugushyingo na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Dr Ali Mwinyi iri kubera mu Ntara ya Tanga.
Mu ijambo rye, Minisitiri Mwinyi yabwiye abayitabiriye ko ari iby’ingenzi iyo Ingabo z’ibihugu mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba zihurije hamwe imbaraga mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano byo nkingi y’iterambere mu karere.
Yagize ati “Iyi myitozo idufasha kuba dushobora guhanga n’ikibazo cy’umutekano muke aho cyaturuka hose, haba mu karere ndetse no hanze yako. Imyitozo ihuriweho kandi ifasha abayitabiriye gusangizanya ubuhanga n’ubumenyi, mu bijyanye no kurinda umutekano.”
Dr. Mwinyi kandi yahamagariye Leta zigize Afurika y’Iburasirazuba gukora ibishoboka byose ngo iyi myitozo izagende neza.
Ushirikiano Imara, ni imyitozo mpuzamahanga ihuza ibyiciro bitandukanye mu byo gucunga umutekano iba buri mwaka.
Ibihugu bigenda bisimburana uko bizayakira uko umwaka utashye, kuri iyi nshuro Tanzania niyo yari igezweho. Izahuza abashinzwe umutekano 1600 mu bikorwa bizabera ku butaka, mu kirere, mu mazi n’ibindi byiciro byuzuzanya nabyo.
Igikorwa cyo gutangiza iyi myitozo kandi cyanitabiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Lt Gen Musemakweli naboneyeho gusura aho abarikare b’u Rwanda bakambitse, abashimira uburyo yasanze biteguye.
Yibukije abitabiriye iyi myitozo kutazatezuka mu mahame n’indangagaciro biranga Igisirikare cy’u Rwanda, RDF abibutsa kandi kuzirikana umuco n’igenamigambi rihamye mu byo bazakora byose.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, yerekana ko mu myaka 11 itambutse, abasirikare 1923 bamaze kunyura muri iyi myitozo, ubariyemo n’aba b’uyu mwaka.








Loading comments...
Tanga igitekerezo