Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 14 Ukuboza 2023, ni bwo Barore Cléophas yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA, asimbuye Arthur Asiimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa RBA zanyujijwe mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Ubwo yari agiye kuyobora ikiganiro cyatangiwe mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryahuriranye n’itangizwa rya gahunda ya Tunywe Less, ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ukuboza 2023, Barore yabanje gushima Perezida Kagame wamugiriye icyizere.
Yagize ati “Ndabanza gushimira Perezida wa Repubulika icyizere yangiriye. Ndabwira abato muri hano ko turi mu gihugu kizirikana. Ntimuzabyibagirwe.’’
Gahunda yo gutangiza Tunywe Less yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu gihugu hose.
Iri huriro ryateguwe ku nsanganyamatsiko yibanda ku "Kwigobotora kubatwa n'inzoga." Ryatangiwemo ibitekerezo ku ngaruka ziterwa no kunywa inzoga zikabije n’icyafasha kwirinda kuba imbata yazo.
Barore Cléophas asanzwe ari umunyamakuru wa RBA mu biganiro bitandukanye. Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA nyuma y’igihe gito agizwe Umujyanama wa Arthur Asiimwe wayiyoboraga kuva mu 2013.
Ni umwe banyamakuru bakunzwe bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru?’ kuri Radio Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radio na Televiziyo Rwanda.
Barore asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC. Yatorewe kujya muri uyu mwanya ku wa 9 Ukuboza 2016 mu Nteko Rusange yahuje abanyamuryango barimo abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru 283. Yasimbuye Muvunyi Fred wavuye mu gihugu muri Gicurasi 2015.
Inkuru bifitanye isano: Barore yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA






Loading comments...
Tanga igitekerezo