Ibi biganiro bya Nduhungirehe na Lamola biteganyijwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze biri mu murongo wo kongera kubaka umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ati “Iyi nama ni imwe muri gahunda zihari zo kongera kubaka no kongerera imbaraga umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Ibiganiro bizibanda ku kongerera imbaraga ibiganiro bya dipolomasi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano.”

Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nama Minisitiri Lamola azagirana ikiganiro n’itangazamakuru, agasobanura ibyayivuyemo ndetse n’ingamba zafashwe mu kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi.

Iyi nama ije mu gihe hamaze igihe hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. U Rwanda rushinja iki gihugu gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Hejuru y’ibi bibazo mu myaka ya vuba hiyongereyeho n’ikijyanye n’uruhare Ingabo za Afurika y’Epfo zagize mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zarwanaga ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu rihanganye n’umutwe wa AFC/M23.

U Rwanda rwagiye ruburira kenshi Afurika y’Epfo ku kwinjira muri iyi ntambara yari irimo n’imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano, yagiye ku karubanda ubwo Umujyi wa Goma wafatwaga na AFC/M23 igasanga harunze intwaro zikomeye zari kwifashishwa muri uyu mugambi.

Muri Mutarama mu 2025, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yageze aho avuga ko Ingabo z’u Rwanda ari inyeshyamba.

Ati “Iyi mirwano yatangijwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ndetse n’inyeshyamba z’Ingabo z’u Rwanda, RDF, aho bihanganye n’Ingabo za Congo, FARDC. Bagabye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC.”

Perezida Kagame nyuma yaje kumukosora, amubwira ko “RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.”

Nyuma yo gutsindirwa i Goma, Ingabo za Afurika y’Epfo n’izo mu bindi bihugu bya SADC zasabye inzira u Rwanda, ndetse ziza kuyihabwa zisubira iwabo.

Ibi byose byatumye umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugenda urushaho kuzamba kugeza aho ubu Abanyarwanda bagorwa no kubona Visa yo kujya muri iki gihugu.

Muri Gicurasi Perezida Cyril Ramaphosa yemeye ko koko hari ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. Yabigarutseho ubwo bombi bahuriraga mu nama ya ‘Africa CEO Forum’ muri Côte d’Ivoire, agaragaza ko nubwo ibi bibazo bihari bitamubuza gusuhuza Perezida Paul Kagame.

Ati “Abantu bashobora gutekereza ko njye na Perezida Kagame dufitanye amakimbirane ndetse bamwe muri mwe mushobora gutekereza ko hashobora kwaka umuriro mu gihe twicaye twegeranye.”

Nubwo hari ibibazo mu mubano, mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye agirana ibiganiro na Cyril Ramaphosa