Iryo sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Cyabuhimbiri, Akagali ka Busetsa, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akagali ka Busetsa, Ruberabahizi J Clasude, yabwiye Izuba Rirashe ko ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro, kuwa 8 Nyakanga 2015.

Ukekwaho ubwicanyi (amazina ye twayagize ibanga) bivugwa ko yagiye ku muturanyi we abaza umugore aho umugabo yagiye, amubwira ko adahari. Ngo yamubwiraga ko amushaka kuko aje kubica.

Uyu mugore ngo yashatse kumwambura umuhoro yari afite amutema mu kiganza, abonye bikomeye ariruka.

IP Kayigi Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba

Ubwo yamucikaga ngo yahise ajya mu nzu asanga umwana w’imyaka ine amufata umutwe amukata ijosi.

Ubwo uyu mwana yatakaga, ni bwo nyina yatabazaga ariko abatabaye basanga umwana yashizemo umwuka.

Umugeni…

Kuri ubu uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Mugera. Yari amaze iminsi itatu gusa ashinze urugo.

Ibi bikaba byagarutsweho na IP Kayigi Emanuel, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba mu kiganiro yahaye ikinyamakuru izuba Rirashe.

Amakuru Polisi imaze kubona ngo agaragaza ko nta makimbirane yagiranaga n’umuryango yiciye.

Hari abaturage bavuga ko amagambo ukekwaho ubwicanyi yabwiye nyina wa nyakwigendera afitanye isano n’ibyavugwaga ko umugabo we amusambanyiriza umugore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ariko avuga ko ibyo kuba umugore we yaba yarasambanywaga n’undi mugabo nta gaciro yabiha kuko yari amaze iminsi itatu gusa ashyingiwe.

Hari abaturage ku rundi ruhande bavuga ko batiyumvisha intandaro y’ubwo bwicanyi, bakavuga ko ukurikiranyweho ubwicanyi yaba yabikoreshejwe n’amashitani.

Abaturanyi bavuga ko ubwo yashyingirwaga ku wa gatandatu ushize, babonaga n’ubundi atameze neza asa n’ufite ihungabana.

Mu bigiye gukorwa harimo no kumujyana kwa muganga ngo harebwe niba nta kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba asaba abaturage kujya bagira amakenga mu gihe babona ibimenyetso ku muntu byamutera gukora ikibi.