{Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi – RTDA kiratangaza ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali – Gatuna igomba kuba yarangiye bitarenze muri Gashyantare umwaka utaha, umuhanda wubakwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umuhanda kibangamiye bikomeye abakoresha uyu muhanda mu buhahirane hagati y’ibihugu byo mu karere.}

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga yabwiye The New Times ko nta kabuza uyu muhanda ugomba kuzura mu mwaka utaha na cyane ko imirimo igeze kure nk'uko yabivuze agira ati “Magingo aya, 75 ku ijana by’imirimo yo kubaka uyu muhanda yararangiye ndetse mu bilometero 78 tugomba kubaka, 57 byamaze kurangira.”

Uyu muhanda wubakwa uhuza Kigali na Kampala, ariko nanone ugahuza ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’icyambu cya Mombasa muri Kenya.

Isanwa ry’uyu muhanda kandi riri kuba no ku ruhande rwa Uganda aho ku gice cya Gatuna – Mbarara hari kubakwa ibilometero bisaga 124.

Bimwe mu bibazo byakomeje kubangamira bikomeye ubucuruzi bwo mu karere ni imihanda idakoze neza bituma habaho gutinda kutari ngombwa kw’ibicuruzwa ndetse n’igendo z’abantu muri rusange.

Mu kiganiro na The New Times, Jean Bosco Hakizimana, umwe mu batwara imodoka muri uyu muhanda mu buryo buhoraho, yavuze ko isanwa ry’uyu muhanda ribaye rikenewe ariko nanone asaba abari kuwubaka kuwihutisha.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuba uyu muhanda uri kwagurwa, ariko turasaba abawubaka kwihutisha imirimo ikarangira vuba.”

Uyu muhanda uzaramba kugera ku myaka isaga 20, wubatswe ku gitekerezo cya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Kabera yasobanuye kandi ko uyu muhanda uzoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu yaba mu gihugu imbere ndetse no mu karere muri rusange.

Umuhanda Kigali – Gatuna uri kubakwa na sosiyete y’Abadage yitwa Strabag International, ukazatwara miliyoni 46,9 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mushinga watewe inkunga n’Umuryango w'ibihugu by’i Burayi ku kigero cya 92 ku ijana, naho leta y’u Rwanda iwutangaho umugabane wa 8 ku ijana.