“Ubwo nabonaga bagenzi banjye bataha numvaga ko nanjye bigomba kumbaho, Rwarakabije ataha nanjye nahise niyumvisha ko nagombye gutaha ariko hakabura ikintu kimpa imbaraga ngo ibyo napanze mbishyire mu bikorwa.”

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi ((HCR) washyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi abitandukanije na FDLR bagera kuri 11.

Muri aba bagabo, umugore umwe ndetse n’abana harimo uwitwa Neretse Bagabo wavuze uburyo urugendo rwo kujya muri FDLR rutamworoheye kuko yavuye mu Mujyi wa Goma akagera i Kinshasa n’amaguru.

Avuga ko we na bagenzi bagera ku 3500 mu mwaka wa 1998 bavuye ku Mugunga (i Goma) bakagera Kinshasa, ngo uru rugendo rwabatwaye amezi 3.

Aragira ati “Twaragendaga bwatwiriraho tukarara mu mashyamba, hari n’aho twageraga inzara yaturya tukajya mu myaka y’abaturage tukayiba nk’ejo tugakomeza urugendo. Guhera hano Mugunga kuzamuka Isake hari mu mateso, twaragendaga umuntu yarwara ntabone ikimuvura, agahita apfa, keretse iyo yagiraga amahirwe agahura na HCR.”

Kaporari Neretse avuga ko mu minsi 90 bakoresheje ngo bagere mu Murwa mukuru Kinshasa, n’ubwo atibuka umubare neza ariko ngo mu bantu 3500 bari kumwe bava mu Nkambi ya Mugunga, ngo abagera kuri 20 baguye mu nzira abenshi bishwe n’inzara ndetse n’umunaniro.

Neretse ukomoka mu Karere ka Bugesera akaba yabaga ahitwa Gaherana muri zone ya Masisi, avuga ko abenshi mu bakiri muri FDLR badashaka gutaha kubera abayobozi babo birirwa bababwira ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Ati “Batubwiraga ko nta mutekano uri ino mu Rwanda, nyuma turakurikirana tubaza abandi bagenzi bacu baba ino bagera no muri Congo bakatubwira ko umutekano mu Rwanda uhari, ko ari heza. Abatuyoboraga batubwiraga ko mu Rwanda harimo intambara n’inzara.”

Neretse avuga ko aba yaratashye kera ariko akabura imbaraga zo kubikora, yemeza ko ubwo Gen Rwarakabije yatahaga mu mwaka wa 2003 na we ngo yari yafashe umwanzuro ariko aza kubireka.

Ati “Ubwo nabonaga bagenzi banjye bataha numvaga ko nanjye bigomba kumbaho, Rwarakabije ataha nanjye nahise niyumvisha ko nagombye gutaha ariko hakabura ikintu kimpa imbaraga ngo ibyo napanze mbishyire mu bikorwa.”

Ndayitegereje Ndagije w’imyaka 25 ukomoka mu Cyahoze ari Mutura, ubu ni mu Karere ka Rubavu, na we ni umwe muri 11 bitandukanije na FDLR, avuga ko abitwa ko ari abarwanyi ba FDLR ubu babaye nk’abagaragu b’abayobozi b’uyu mutwe uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda.

Yemeza ko akurikije imyitwarire yabo atari abarwanyi ahubwo bamwe babaye abaturage nk’abandi kuko usanga bikorera ibikorwa by’iterambere nko gucukura amabuye, kubaza imbaho ndetse ngo abenshi bibereye aborozi.

Ati “Muri Walikare aho nabaga abayobozi wasangaga babasuza imbaho bagacanisha amakara, twagendaga tukajya kwikorerera imbaho abacuruzi bakaduha nk’amadorari 5 ukayajyanira umukomando wawe. Muri FDLR twabaga turi abacakara b’abatuyobora.
Ndayitegereje avuga ko kubona ibyo kurya bagombaga kujya kwiba kuko nta handi hantu bakuraga ubufasha, ngo n’ubwo babonaga n’abayobozi bakuru babujyanaga.

Uyu mugabo utibuka neza igihe yinjiriye muri FDLR kuko ngo atigeze agera mu ishuri ngo yamaze igihe kinini yifuza gutaha ariko ngo akagira imbogamizi zo gutinya ko yakwicwa n’abatifuza ko ataha mu Rwanda.

Ati “Hari ubwo nangaga gutaha atari uko ntabishaka ahubwo natinyaga ko bagenzi banjye baramutse bamenye ko mfite icyo gitekerezo bashoboraga kungirira nabi bakanyica. Iyo wihaye gutoroka bakagufatira mu nzira nta kindi bagukorera uretse kukwica. Baduhozaga ku cyizere ko tuzafata igihugu”

Kimwe na bagenzi uko ari 11 ngo batashye babifashijwe na HCR ndetse n’indi miryango ishishikariza abari mu mashyamba gutaha nka CCR ndetse na Croix Rouge.