Ibi byabaye kuri uyu Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2023 ubwo hizihizwaga Umunsi w'umuhinzi n'umusoromyi w'icyayi.
Bamwe bahawe inka n'uru Ruganda rwa Gisakura Tea Company, babwiye IGIHE ko bamaze igihe basoroma icyayi gusa baburaga amata yo kubafasha mu iterambere ryabo.
Ngarukiye Théoneste watangiye gusoroma icyayi muri 1978, yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kurushaho kwivana mu bukene.
Yagize ati “Maze imyaka irenga 40 nsoroma icyayi. Kuva ndi umusore icyayi cyanteje imbere cyakora hari kimwe naburaga, amata.Ubuzima ntibwari bumeze neza ariko ubungiye kunywa amata nongere ngarure imbaraga nkomeze nsorome icyayi kuko ari cyo nkesha iterambere".
Mukandinda Belancille yagize ati “riya nka igiye kumfasha kwivana mu bukene kuko nagorwaga no kubona ifumbire. Umusaruro nzakuramo uzamfasha ku buryo nzaguramo imirima yo guhinga.”
Yakomeje avuga ko kuri we ari ubuzima bushya atangiye mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura, Emmanuel Kanyesigye, yavuze ko kuva muri 2010 ubwo uru ruganda rwegurirwaga Rwanda Mountain Tea, rwateye imbere cyane ari nayo mpamvu rwiyemeje guteza imbere abahinzi n’abasoroma icyayi.
Uru ruganda mu 2010 rwahingaga icyayi kuri hegitari 1264 ariko ubu icyayi gihingwa kuri hegitari 1506.
Yakomeje avuga ko batenganya kongera ubuso bwo guhingaho icyayi, ari nako bongera umubare w’abasoromyi kuko bakiri bake.
Bugingo Eric ukorera Rwanda Mountain Tea yavuze ko intego nyamakuru ari uguteza imbere umuhinzi kuko ari we shingiro ry’iterambere.
Yagize “Ubu muri abahinzi b'icyayi muri abashoramari ba Rwanda Mountain Tea. Ibyo turabyishimira ari nayo mpamvu duhora twibuka ubufatanye tugirana kugira ngo twiyubakire igihugu.
Yakomeje avuga ko umubyeyi mbere wasoromaga icyayi yagorwaga no kubona aho asiga umwana ariko ubu kubera ubufatanye bubatse amarero ku buryo umubyeyi asiga umwana agasoroma icyayi nta mpungege afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyamasheke ,Mbyayingabo Athanase, yavuze bagiye kuvugana n'abaturage badafite akazi kugira ngo bigishwe gusorama icyayi kugira ngo abasoromyi biyongere .
Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura rurateganya ko 2023 ruzabona umusaruro w'icyayi kibisi kingana n’ibilo 10,912822 , naho mu 2024 babone ibilo 11,546,207.
Uru ruganda rukoresha abakozi basaga 3000.














Loading comments...
Tanga igitekerezo