{Gakuba Jeanne d’Arc, Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda yasabye Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC) gukora ibishoboka byose u Rwanda rugakomeza u Rwanda rugakomeza umuhigo rufite wo gukumira ruswa muri Afurika y’Uburasirazuba.}
Ubu butumwa Sen Gakuba yabugeneye izi ntumwa za rubanda mu mwiherero w’iminsi ibiri i Musanze, basuzuma uburyo inshingano biyemeje zakomeza kuzuzwa, kugeza ubwo ruswa izahinduka amateka mu Rwanda.
Yasabye uruhare rwa buri mudepite n’umusenateri mu gukumira ruswa mu muryango nyarwanda, kugira ngo umuhigo u Rwanda rufite mu karere waguke rube intangarugero ku isi yose.
Yagize ati “Turi igihugu cya mbere muri Afurika y’Ubburasirazuba cyabashije guhangana na ruswa ku buryo bufatika nk’uko icyegeranyo cya Banki y’isi yose cyabigaragaje. Ibi ni umusaruro w’imiyoborere myiza ya Perezida ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni inshingano zacu kubaka igihugu kiziramo ruswa.”
Senateri Mukasine Marie Claire wayoboye APNAC muri manda ishize akaba yongeye gutorerwa kuyiyobora ubugira kabiri, yasobanuye ko muri manda ishize ibikorwa byabo byibanze ku gusobanurira abaturage amategeko ahana ruswa, kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango ndetse no gukomeza ubufatanye n’indi miryango irwanya ruswa.
Ihuriro APNAC-Africa ryatangiye mu mwaka wa 1999, ku ruhande rw’u Rwanda ritangira muri 2005, ku ntego yo kurandura ruswa mu muryango nyarwanda.
Twizeyimana Fabrice




Loading comments...
Tanga igitekerezo