Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria University Kampala, yanzwe kuko ubwenegihugu bwe bushidikanywaho. Bamwe bavuga ko ari Umunyarwanda wo mu Rwanda, mu gihe we avuga ko ari Umunyarwanda nk’ubwoko bwo muri Uganda.

Tariki ya 1-2 Kamena 2026 ni bwo Komisiyo ibishinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yakoze ibikorwa byo kwemeza abagize abantu 83 bagize Guverinoma nshya izafatanya na Museveni muri manda y’imwaka itanu.

Byagaragaye ko Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Calvin Edochu wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, ndetse Shartsi Musherure wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri Minisiteri y’Imari, bafite ubwenegihugu bubiri. Muri Uganda ntibyemewe ko uba umuyobozi wo kuri uru rwego hari ubundi bwenegihugu ufite.

Uko ari batatu, bagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko batangiye urugendo rwo kwikuzaho ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bafite. Inteko yarabemereye ibashyira ku rutonde rw’abashobora kurahira, mu gihe bakiri mu nzira yo gukemura iki kibazo.

Ikibazo cya Dr. Muganga Lawrence cyo cyaje gisa n’icyihariye. Uyu mugabo afite ubwenegihugu bwa Uganda ndetse n’ubwa Canada, yemeza ko yatangiye gushaka uko yikuzaho.

Ubwo yari ahingutse imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, ikibazo nticyabaye kwikuzaho ubu bwenegihugu, ahubwo byarahindutse bamwe bavuga ko atari umuturage wa Uganda, ahubwo ari Umunyarwanda, kandi ko nta munyamahanga wemerewe kuyobora Uganda.

Dr. Muganga avuga ko akomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda ba Uganda, kandi ko bwemewe nk’andi moko yose atuye iki gihugu.

Uku kutumvikana kwatumye Inteko itemeza Dr. Muganga ku mwanya yari yahawe, ahubwo dosiye ye isubizwa ibiro bya Perezida Yoweri Kaguta Museveni nk’urwego rwagize uruhare rukomeye mu kumuha inshingano, ariko intambara ntiyarangirira aho.

Dr. Muganga ashyigikiwe na bamwe mu bantu bazwi mu bwoko bw’Abanyarwanda barimo Frank Gashumba batangiye kugaragaza ko ibyo uyu mugabo yahuye na byo ari ikimenyetso cy’akarengane abo muri ubu bwoko bamaze igihe bahura na ko.

Frank Gashumba yavuze ko Dr. Muganga yagambaniwe na bamwe mu bantu bo muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda bafatanyije n’abo mu Nteko Ishinga Amategeko cyane cyane Visi Perezida wayo, Thomas Tayebwa. Ibi ngo babikoze kuko basanzwe batiyumvamo abo mu bwoko bw’Abanyarwanda.

Gashumba ati “Thomas Tayebwa yari asanzwe ari inshuti yanjye, ariko reka ndahire nimusanga no mu ijuru njye nzarivamo. Mukunde ababakunda, mwifurize ibyiza ababibifuriza […] kubera iki nakunda umuntu utankunda?”

Mu kugaragaza ko afite ukuri, ku wa 5 Kamena 2026, Dr. Muganga yajyanye abanyamakuru mu Karere ka Mukono mu gace ka Seeta, aho avuga ko hashyinguye ababyeyi be.

Yaberetse imva eshatu: imwe avuga ko ari iya se, indi ikaba iya nyina, iya gatatu ikaba iya mushiki we. Aba bose avuga ko bavukiye muri Uganda, barahakorera ndetse aba ari ho bashyingurwa.

Amakuru yizewe avuga ko nyuma yo kubona ibi byose, Perezida Museveni yahise afata icyemezo cyo kutarahiza abantu bafite ibibazo bijyanye n’ubwenegihugu bwabo. Iyi ni yo mpamvu Ayebare, Musherure na Edochu, batigeze barahira nubwo bari babiherewe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni nde wigiza nkana hagati ya Muganga n’Inteko?

Muri Uganda ababarizwa mu bwoko bw’Abanyarwanda nk’abaturage b’iki gihugu bari mu byiciro bitatu.

Icya mbere ni icy’abahoze ari abaturage b’u Rwanda ariko bisanga mu bice byahawe Uganda ubwo Afurika yakatwagwamo imipaka bikozwe n’Abanyaburayi. Bivuze ko bahise bahinduka abaturage ba Uganda.

Icyiciro cya kabiri ni icy’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda mu 1959 ubwo mu Rwanda hari itotezwa n’ubwicanyi byakorerwaga Abatutsi. Imiryango myinshi y’aba mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatashye mu gihugu, ariko hari n’abahisemo kuguma muri Uganda, baka ubwenegihugu.

Uretse aba, hari n’undi mubare muto w’Abanyarwanda wisanze muri Uganda kuko abasekuruza babo bagiyeyo kera bagiye gupagasa. Aba ntabwo bashyirwa mu bagiye bahunze cyangwa abakatiweho imipaka. Iki cyiciro ni na cyo Frank Gashumba abarizwamo.

Mu kiganiro Long Form, Dr. Muganga yavuze ko sekuru ubyara se, yageze muri Uganda mu 1940, aba ari ho se avukira ndetse na we ubwe.

Nyina we ngo akomoka mu bice bya Kisoro, kuko se umubyara ari mu Banyarwanda bakatiweho imipaka ubwo Afurika yagabanywaga. Gusa ngo nyina afite abantu benshi bo mu muryango we baba i Ngoma mu Karere ka Huye.

Ati “Ariko bafite umuryango mugari i Butare mu Rwanda mu gace kitwa Ngoma, mpafite ba marume, ba mama wacu, mu byukuri afite umuryango munini mu Rwanda kurusha awo afite muri Kisoro.”

Nubwo aba Banyarwanda bisanze barahindutse abaturage ba Uganda kubera impamvu zitandukanye, benshi muri bo bagumanye umuco n’ururimi rwabo. Iyi ni yo mpamvu nyina wa Dr. Muganga yitwaga Emmaculate Kayonga, se akitwa Kayonga Leonard, mushiki we akitwa Christine Nyinawabega.

Muri Uganda ni ho Dr Muganga yavukiye, ahiga amashuri abanza, ayisumbuye n’aya kaminuza muri Makerere University. Nyuma yo kurangiza kaminuza, Muganga yagiye kwiga muri Canada ibijyanye n’uburezi, ndetse ahakura impamyabumenyi y’ikirenga, anashaka ubwenegihugu bw’iki gihugu.

Mu 2019 yahamagawe n’uwari Visi Perezida wa Uganda, Edward Edward Sekkandi na Rebecca Kadaga wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bamusaba gutaha kugira ngo afashe mu mavugurura Uganda yari iri gukora mu rwego rw’uburezi. Undi arabyemera, ndetse mu Ukuboza 2019, ataha muri Uganda.

Nyuma yabonanye na Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo, bakorana kuri aya mavugurura. Nyuma mu 2020 yaje kubona amahirwe yo kuyobora kaminuza ya Victoria y’umunyemari Sudhir Ruparelia, ari na ko kazi akora uyu munsi.

Uyu mugabo avuga ko iwabo bakuze batozwa kuvuga Ikinyarwanda ku buryo byari nk’ibara kuri se kukumva uvuga izindi ndimi zo muri Uganda mu nzu ye, gusa agashimangira ko ibi bidakwiriye kuba intandaro y’ivangura ubwoko bw’Abanyarwanda bukorerwa muri Uganda.”

Ati “nureba amateka yacu, ndetse ugakurikirana aho buri umwe akomoka uzatungurwa, uzasanga hano hari Abanya-Cameroun, uzahasanga Abanya-Nigeria ariko bisanze mu yandi moko atandukanye kandi ibyo nta kibazo kibirimo, ariko se kuki bigorana kuba Umunyarwanda yaba umuturage wa Uganda.”

Akomeza ashima ko nibura Perezida Museveni hari icyo yakoze ngo Abanyarwanda bakirwe nk’ubwoko bwo muri Uganda.

Ati “Turashima ko nyakubahwa Perezida Museveni yabaye mu ruhande rwacu, yaradushyigikiye, aca iryo pfunwe ryo kwitwa Umunyarwanda, byari bikomeye ku buryo hari abantu bafashe umwanzuro wo kwiyitirira ubundi bwoko. Abantu bagiye biha amazina nka Katongole na Sempijja mfite inshuti yanjye, Rwanyonga, se Luzindana yamuhaye izina Rwanyonga, akuze yakuyeho izina Luzindana, yikuraho Rwanyonga yiyita Senyonga.”

Si ubwa mbere agezwe amajanja

Kuri Dr. Muganga iki ntabwo ari cyo kibazo cya mbere ahuye na cyo muri Uganda gitewe no kumuhuza n’u Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwari rufitanye ibibazo na Uganda, Dr. Muganga yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda ndetse afungirwa mu gace ka Mbuya ahari Icyicaro gikuru cya CMI.

Ati “umwe mu basirikare yaraje arambaza ati ese hari umuntu muvugana mu Rwanda? Ndamubwira nti yego kuko mpafite abantu benshi bo mu muryango wanjye, mfite bashiki banjye, baramu na ba mama wacu. Arambaza ati ntabwo uvugana n’abajenerali, ndamubwira nti ufite telefoni yanjye wabireba. Arambaza ati ni abahe bajenerali ufite b’inshuti zawe hano muri Uganda. Ndamubwira nti nta mujenerali mfite w’inshuti yanjye […] bambazaga ibyo byose maze imyaka 15 ntakandagira mu Rwanda.”

Dr. Muganga yavuze ko ku munsi wakurikiyeho yahamagawe n’abasirikare bamusaba kuva muri iki kigo, agataha.

Ati “Mfunguwe ni bwo nabonye amakuru menshi y’uburyo nshinjwa kuba intasi y’u Rwanda, ko ntavukiye muri Uganda, ko mpaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ababyeyi banjye batashye mu Rwanda mu 1994. Ibyo bikaba mu gihe ababyeyi banjye bari Seeta, data nta na rimwe yigeze akandagira mu Rwanda ubuzima bwe bwose. Sogokuru na we yashyinguwe hano.”

Yavuze ko ibi byose bikorwa n’abantu batifuriza ineza ubwoko bw’Abanyarwanda, ibisiga icyasha ubutegetsi bwa Perezida Museveni, kuko ari na we watanze amabwiriza yo kumufungura.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyemezo kizafatwa, niba Dr. Muganga azemezwa ku mwanya yari yahawe muri Guverinoma cyangwa niba azasimbuzwa.