Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, uyu muhanzi afatanyije na Edin Hodari baherutse gukorana indirimbo, bazinjiza abakunzi b’umuziki mu mwaka mushya wa 2025.
Iki gitaramo kizatangira kuva saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kizayoborwa na Mc Tizzo ndetse hakazaba hari n’abavanga umuziki barimo Dj Caspi, Dj Martin Obio n’abandi, kwinjira ni ibihumbi 5 Frw.
Ubuyobozi bwa Century Park Hotel & Residences bwavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu kurushaho kuryohereza iminsi mikuru abayigana, by’umwihariko abakiliya bayo.
Iyi hoteli isanzwe ifite ‘restaurant’ ebyiri kandi yateguye ibikorwa bizatuma abakiliya bayo bishimira umwaka mushya. Ku wa 31 Ukuboza 2024, muri Tung Chinese Cuisine imenyereweho guteka indyo zo mu Bushinwa izakora icyiswe ‘Mongolian Night’ aho hazatekwa indyo zo muri Aziya zitandukanye.
Kuri uyu munsi muri Billy’s Bistro ho hazaba hari ‘buffet’ izaba iriho amafunguro y’ubwoko butandukanye, abantu bakuru bazishyura ibihumbu 28 Frw naho abana ni ibihumbi 14 Frw.
Tariki ya 1 Mutarama 2024, abazatangirira umwaka muri Century Park Hotel & Residences bahishiwe byinshi, muri Billy’s Bisto hateguwe amafunguro yo mu bihugu umunani birimo u Rwanda, Kenya, u Buhinde, u Butaliyani, Mexique, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Espagne.
Aya mafunguro azatekwa n’abatetsi bazobereye mu ndyo zo muri ibyo bihugu. Umukiliya azajya afata amafunguro bitewe n’indyo yifuza. Iki gikorwa kizatangira kuva Saa Saba.
Abakunda indyo z’Abashinwa nabo ntabwo bibagiranye kuko muri Tung Chinese Cuisine hazaba hari ubwoko butandukanye bwa ‘Dim Sum’ aho ‘buffet’ izaba ari ibihumbi 20 Frw ndetse n’andi mafunguro asanzwe atekerwa muri iyi ‘restaurant’.
Ibi byose bizaherekezwa n’umuziki mwiza wa Cedric Mineur na Afrozik Band. Abashaka gufata imyanya mbere bahamagara 078201540 cyangwa 0784071792.











Loading comments...
Tanga igitekerezo