Umugore wa Aimé Nkundabatware wamenyekanye ku izina rya Jolie wavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko umugabo we n’uwo bari kumwe bafashwe bitwa intasi z’u Rwanda.

Jolie yagize ati "Umugabo wanjye yavuye mu rugo ku wa 22 Kamena 2015 agiye mu kazi bisanzwe. Yageze i Gashora ajya kureba undi muhungu bakorana witwa Joseph Mbonyicuti, bari bagiye gukorera mu Ishyamba riri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kureba ahagomba gushyirwa inzuri.”

Mu Kirundo ahakekwa ko abashimuswe baherereye (Ifoto/interineti)

Avuga ko bitewe nuko bakoreshaga map (ikarita) mu kazi kandi bigoye kumenya aho ibihugu byombi bihanye umupaka, bageze ku butaka bw’u Burundi batabizi maze bafatwa n’Abarundi babajyana mu Kirundo. Hari nka saa tanu z’amanywa.

Jolie akomeza avuga ko ngo babafashe babita intasi z’u Rwanda maze babajyana mu modoka mu Kirundo kuko ari hafi y’umupaka. Abapolisi b’u Rwanda bababonye nibo ngo bamuhamagaye bamuha ayo makuru.

Avuga ko amaze kubona amakuru nawe yagiye ku mupaka kubaza uko bimeze, asanga amakuru polisi yamuhaye ari yo.

Muri iki kiganiro n’iki kinyamakuru yakomeje agira ati "Nagiye mu Kirundo mu Burundi kureba aho bafungiye, ngezeyo Komiseri wa polisi ambwira ko atari we ubafunze ahubwo anyohereza ahandi niho bambwiye ko babajyanye i Bujumbura nubwo ntabyizeye.”

Umusore w’Umurundi wari umutwaye (Jolie) muri taxis voiture niwe wamubwiye ko yababonye bakubiswe cyane.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda gusa avuga ko amakuru arambuye aratangwa mukanya.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Procureur wa Muyinga mu Burundi, Ernest Nduwimana kimubaza niba yaba azi aho abo banyarwanda bafungiwe, maze atubwira kuvugana na mugenzi we w'i Kirundo, Gerard ariko ntiyabasha kuboneka kuko telefone ye itacagamo.

Si ubwa mbere igihugu cy’u Burundi gishimuse Abanyarwanda kibita intasi, kuko hashize ibyumweru bibiri mu Karere ka Kirehe hashimutiwe umunyamakuru witwa Besebesa Mivumbi, na we ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, gusa yaje kurekurwa ariko akaba yaravuze ko yakubiswe mu buryo bukomeye.

Ibi byose biraba mu gihe mu Burundi hakomeje imyigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.