Ingabo z’Umuryango w’Abibubye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) , zashimiye ingabo z’u Rwanda ubufasha zahaye aba banyeshuri, zibinyujije kuri Twitter.
Aba banyeshuri bahawe ibikoresho birimo amakayi, ni abahungiye imbere mu gihugu bitewe n’umutekano muke uri muri Sudan y’Epfo, ariko bakaba bari kumwe n’abarimu babo mu nkambi.
Uretse guhabwa ibikoresho byo mu ishuri, bahawe udupfukamunwa, banakangurirwa kurushaho kwirinda Covid-19.
Hejuru yo kubungabunga umutekano, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zigira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage bo muri iki guhugu nko kububakira, gutanga ubuvuzi n’ibindi.
Kugeza ubu u Rwanda rufite batayo eshatu z’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’itsinda ry’abandi bakoresha indege.








Loading comments...
Tanga igitekerezo