Ibi yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2026. Yavuze ko Guverinoma ya Uganda n’iya RDC ziteganya gushyiraho ibigo byihariye bihuriweho n’ibihugu byombi byo kwita ku barwayi cyangwa abaketsweho Ebola hafi y’umupaka ihuza ibihugu byombi, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kurwanya iki cyorezo ndetse no kugenzura neza ko abarwayi bayisanzwemo bahabwa ubuvuzi bw’ibanze kandi bwihuse.

Yagaragaje ko abantu bafite ibimenyetso bya Ebola bazajya babanza kunyura muri ibi bigo bizashyirwa ku mupaka, ku ruhande rwa RDC kugira ngo batazajya bayinjirana muri Uganda.

Ati “Twakoranye na Guverinoma ya RDC, kandi nabo ubwabo bakubwira gahunda dufitanye y’uko tuzafungura ibigo byihariye byo kwakiriramo abarwayi ba Ebola bizashyirwa ku ruhande rwa RDC ku mupaka uduhuza. Igihe wumva utameze neza cyangwa urwaye uzajya ugenda muri ibyo bigo bagufashe bakuvure aho kugira ngo ugerageze kwinjira muri Uganda kuko ushobora gupfa utivuje.”

Perezida Museveni yavuze ko ingendo zisanzwe zagabanyijwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, gusa avuga ko imodoka zitwara imizigo n’ibicuruzwa zo zemerewe gukomeza kugenda kuko zinjiza ibifite akamaro mu gihugu.

Ati “Ibikorwa by’ubwikorezi byarakomeje kuko bifite agaciro gakomeye ku buzima bw’Abanya-Uganda kuko niho hanyuzwa ibikomoka kuri peteroli, ibiryo, ndetse n’ibindi bitandukanye. Gusa izo ngendo zihutirwa nizo zikenewe kurusha kujya gusura inshuti n’abo mufitanye isano.”

Gusa yagaragaje ko ahangayikishijwe bikomeye n’abakomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho bakambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategako.

Ati “Bamwe muri abo binjira ku mupaka n’amaguru cyangwa banyuze mu bwato. Rero aho niho hari ibyago bikomeye cyane. Kubera ko mbere na mbere, kuza unyuze muri iyo nzira bigutwara igihe kinini kubera ko ugenda wihisha, iminsi igatambuka. kabone nubwo wahagera urwaye ukajya kwa muganga, hari umwanya uba wataye.”

Ebola yinjijwe muri Uganda n’Umunye-Congo waturutse mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanduza abandi barimo abaganga bamwitayeho.

Ku wa 21 Gicurasi 2026, Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga inzira zose ziyihuza na RDC, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Museveni ahangayikishijwe n’abaturage be bavuniye ibiti mu matwi kuri Ebola iri muri RDC