{Umunyarwandakazi Jackie Uwera ushinjwa kwivugana umugabo we Juvenal Nsenga yahamijwe n’iki cyaha, Urukiko rukazasoma igihano cye kuwa Kabiri.}
Uwera ashinjwa kwica umugabo we amugongesheje imodoka iwabo mu rugo mu gace ka Bugolobi i Kampala muri Mutarama 2013.
Umucamanza Duncan Gaswaga yavuze ko urpfu rwa Juvenal rwari rwagambiriwe nubwo Uwera avuga ko yamugonze atabishaka ndetse akanagerageza gufata feri bikanga.
Juvenal ageze ku muryango w’igipangu aje kumukingurira maze umugore ahita yongera umuriro w’imodoka aramugonga.
Ibyo byanashimangiwe na Sergeant John Bosco Munaku, ukuriye iperereza ku habereye icyaha, yavuze ko basanga imodoka yari ifite umuvuduko wa kirometero 45 ku isaha, bigaragaza ko imodoka yari ifite umuvuduko udasanzwe ku muntu winjira mu rugo.





Loading comments...
Tanga igitekerezo